• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 25, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umugabo wimyaka 62 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 62 wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 12.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Boreza, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, ku itariki ya 24 Ukwakira 2025.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Amakuru avuga ko mu masaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa, uwo mugabo yahagaritse umwana avuye kuvoma, amushukisha impano nk’uko yabimukoreraga kenshi, hanyuma akamukorera ibyo bitari bikwiye.

Abaturage babibonye bahise bamuvugiriza induru, undi ahita atoroka. Nyuma y’amasaha make, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yafatiwe hafi y’aho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gikomeye mu Rwanda. Amategeko ateganya ko uwahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, naho iyo byamuviriyemo indwara zidakira nk’izandurira mu mibonano mpuzabitsina, igihano kikaba igifungo cya burundu.

Previous Post

Nyagatare: Umwalimu yakubiswe n’amashanyarazi ahita apfa

Next Post

Nyuma y’ibyo baciyemo byose Bishop Gafaranga n’umugorewe basohoye indirimbo

Next Post
Nyuma y’ibyo baciyemo byose Bishop  Gafaranga n’umugorewe basohoye indirimbo

Nyuma y'ibyo baciyemo byose Bishop Gafaranga n'umugorewe basohoye indirimbo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved