• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 53 yashukishije umwana w’imyaka 16 inoti ya bitanu amutera inda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 30, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 53 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000Frw.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 29 Mata 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Uyu mugabo ukekwaho gutera inda umwana, asanzwe afite umugore n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yavuze ko uyu mugabo yafashwe kubera amakuru yatangiwe nteko y’abaturage.

Ati “Bari bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato bwabajije umwana yemera ko atwite inda y’amezi 6, abanza kwanga kuvuga uwayimuteye, ariko nyuma avuga ko yamushukishije 5000 Frw.

Ati “Umugabo twamufashe, ari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Kanjongo. Turasaba ababyeyi kudaceceka amakuru nk’aya cyangwa na bo ngo bashukishwe utuntu babyungire mu miryango”.

Harindintwari yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko mu buryo bwihanukiriye, asaba abagabo bubatse, n’abasore kugendera kure iyi ngeso mbi.

Ati “Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, aho babonye abakekwaho ingeso mbi nk’izi zo guhohotera abana bagatanga amakuru kare, bigakurikiranwa icyaha kigakumirwa kitaraba”.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ingingo 133 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Previous Post

Abayobozi b’u Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatari

Next Post

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki 1 n’iya 2 Gicurasi ari ikiruhuko

Next Post
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki 1 n’iya 2 Gicurasi ari ikiruhuko

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ko tariki 1 n'iya 2 Gicurasi ari ikiruhuko

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved