• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umugabo arakekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 5

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 3, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ari gushakishwa n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano, akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka itanu.

Byabereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Nyabitekeri Akarere ka Nyamasheke.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Tariki 30 Kamena 2025, nibwo umugore w’uyu mugabo yatashye ageze mu rugo abona umwuzukuru wabo afite ibimenyetso by’umwana wasambanyijwe, umwana amutekerereza uko byagenze, biramurenga ariyamira umugabo we amenya ko byamenyekanye ahita atoroka.

Umwana wasambanyijwe arererwa kwa sekuru kuko nyina yamubyariye iwabo. Nyuma y’uko bimenyekanye umwana yajyanwe ku Kigo Nderabuzima Mukoma, nacyo kimwohereza ku cya Mukoma nacyo kimwohereza ku Bitaro bikuru bya Bushenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyabitekeri, Dusengimana Marie Reine yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana n’ubu ataraboneka.

Ati “Ntabwo araboneka n’uyu munsi twiriwe tumushaka ntabwo turamubona. Abaturage turabasaba kurushaho kwita ku bana bakajya babaganiriza igihe umwana agize ikibazo bagahita babivuga. Ikindi turabasaba kudahishira abakora ibyo byaha kuko iyo adahanwe abikorera uyu ejo akabikorera undi”.

Ubuyobozi burasaba uwabona uyu mugabo ko yatanga amakuru yaganisha ku itangwa ry’ubutabera.

Previous Post

Bawaslu finds Crescent Star Party eligible for Indonesia’s 2019 elections

Next Post

Baltasar Engonga washinjwe kuryamana n’abagore 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

Next Post
Baltasar Engonga washinjwe kuryamana n’abagore 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

Baltasar Engonga washinjwe kuryamana n’abagore 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved