Muhawenimana Rosette wo mu Mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Jurwe mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, yakubiswe n’inkuba ubwo yari mu gikoni atetse, ariko ku bw’amahirwe we n’inda y’amezi abiri atwite basanga nta kibazo yagize
Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 18 Nzeri 2025, ubwo imvura nyinshi yari iri kugwa. Uyu mubyeyi ngo yabonye ibishashi byinshi by’inkuba bimusanze mu gikoni, ahita agwa igihumure. Abari mu nzu bamusanze hasi ataka cyane, avuga ko ari kubabara mu nda no ku kuguru.
Umugabo we yahise amujyana ku Ivuriro ry’ibanze rya Jurwe, nyuma akoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro, aho abaganga bamwitayeho. Nyuma y’isuzuma basanze nta ngaruka byateye ku buzima bwe n’ubw’umwana atwite.
Uwizeyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, yemeje ko Muhawenimana ari gukurikiranwa n’abaganga kandi ameze neza. Ati: “Bamupimye basanga nta kibazo cy’umwana uri mu nda, n’ukuguru kwe ntikwangiritse cyane. Turizera ko vuba aha azasezererwa.”
Si ubwa mbere inkuba ikubise muri uyu mudugudu wa Gatagara, kuko mu kwezi gushize yahakubise abantu umunani ndetse inangiza kashipawa zirindwi. Ubuyobozi buributsa abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kutagumana ibikoresho bicometse mu gihe cy’imvura, kwirinda gukoresha telefoni, n’andi mabwiriza asanzwe atangwa n’inzego z’ubuyobozi.




