Ikamyo yari itwaye sima ivuye ku ruganda rwa CIMERWA yakoze impanuka ikomeye ihirimira mu muhanda, ikomeretsa bikomeye umushoferi wayo witwa Ntirivamunda Roger, w’imyaka 48, wahise ajyanwa mu Bitaro bya Bushenge kugira ngo avurwe.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, ahagana saa saba z’ijoro, igeze mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke.
Abaturage bari hafi y’aho byabereye bavuga ko iyo kamyo yari irimo umushoferi wenyine, igeze ahantu hamanuka cyane kandi harimo amakoni menshi, biramunanira kuyigumisha ku murongo w’umuhanda, irenga umuhanda ihirima igaramye.
Umwe mu batanze ubutabazi bwa mbere yavuze ko gukuramo umushoferi byabanje kugorana, bitewe n’uko kabine y’ikamyo yari yangiritse bikomeye. Ati:
“Twahageze dusanga ikamyo yibirindutse, umushoferi yaheze mo ariko agihumeka. Byasabye ko hifashishwa ibyuma byo guca kabine kugira ngo tubashe kumusohoramo.”
Yakomeje avuga ko uyu mushoferi yari yakomeretse cyane mu gahanga, ariko ku bw’amahirwe akurwa mu modoka ari muzima, imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Bushenge ihita imujyana kuvurwayo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Uwimana Damas, yavuze ko kariya gace gakunze kuberamo impanuka, cyane cyane ku makamyo aba apakiye sima. Yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye zo kuhirinda impanuka, zirimo kongera ibyapa byo mu muhanda no gushyiraho ahantu amakamyo yahagarara akaruhuka mbere yo kumanuka.
Ati:
“Amakamyo aba apakiye cyane, imodoka igashyuha, kubanza guhagarara no kuruhuka byagabanya impanuka. Abashoferi bakwiye gusobanurirwa ububi bwa kariya gace bakirinda kukinjiramo birukanka.”
Ku ruhande rwa Polisi, Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga bitewe n’imiterere y’aho byabereye.
Yagize ati:
“Umushoferi yageze ahantu hamanuka harimo amakoni menshi, biramunanira gukata ikoni, imodoka irenga umuhanda igonga umukingo igwa igaramye.”
SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda, cyane cyane abashoferi b’amakamyo, kujya bubahiriza ibyapa n’amabwiriza yo mu muhanda, bakirinda umunaniro n’umuvuduko ukabije, kuko ari byo bikunze guteza impanuka zikomeye.




