• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Abaturage batwitse bagenzi babo babashinja kwiba amafaranga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 21, 2025
in Amakuru
1
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batwitswe na bagenzi babo babakekaho kwiba 420 000 Frw, umukozi wo mu rugo yibwemo utari mu batwitswe aza kwiyemera ko ariwe wayibye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ni ikirego gishingiye kuri Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83 wabuze amafaranga ibihumbi 420Frw, akeka ko yibwe n’abaturanyi be.

Abaturage bafashe abakekwa babatwikisha umunyururu w’igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, nyamara umushumba wo muri urwo rugo yemera ko ari we wayibye kuko banamusanganye ibihumbi 200,000Frw, andi avuga ko azajya akora ayabishyura.

Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aricecekera naho undi ahitamo kujya kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba atanga ikirego cy’urugomo yakorewe.

Ibi bikimara kuba babiri babatwitse bahise bajya i Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.

Ati “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB”.

Gitifu Habimana yibukije abaturage ko hari inzego z’ubutabera zishinzwe gukurikirana no guhana uwakoze icyaha bityo ko badakwiye kwihanira.

Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugiye gukorana inama n’abatutage, kuko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.

Previous Post

MINEDUC yasobanuye impamvu isomo rya ICT ryakuwe mu mashami yigishwa mu yisumbuye

Next Post

Amashusho y’umuhanzikazi Marina yerekana imiterere y’umuburi we yarikoroje [Amafoto]

Next Post
Amashusho y’umuhanzikazi Marina yerekana imiterere y’umuburi we yarikoroje [Amafoto]

Amashusho y'umuhanzikazi Marina yerekana imiterere y'umuburi we yarikoroje [Amafoto]

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved