• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Abaturage barembejwe n’inshyi bakubitwa na Mudugudu wabo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 21, 2025
in Amakuru
1
Nyamasheke: Abaturage barembejwe n’inshyi bakubitwa na Mudugudu wabo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mbogo, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko bamaze igihe barembejwe n’inkoni n’ibikorwa byo kubambura bikorwa n’umuyobozi w’umudugudu wabo, Mujawamariya Eugénie, afatanyije n’abanyerondo.

Abaturage bavuga ko bakubitwa, bakamburwa imyaka n’amatungo yabo, babashakaho amafaranga y’irondo. Abadafite amafaranga asabwa ngo bahanishwa igihano cyo gukubitwa cyangwa kwamburwa ibyo batunze.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ati:“Ngewe aho nabereye sinari bwabone umugore afata undi akamukubita. Yafashe umugore amukubita urushyi ndetse amuciraho imyenda.”

Undi muturage na we ati:“Ku wa 9, saa yine z’ijoro, mudugudu n’abanyerondo baje iwanjye bansaba amafaranga y’irondo ibihumbi bibiri. Mbabwira ko ntayo mfite, kuko nari nasabye umugabo wanjye kuyasunikira uwitwa masengesho ariko sinari namuvugisha kuri telefoni. Bahise imbere bambwira ngo nshake ayo mafaranga, ubwo inkoko yanjye isohotse mu nzu barayifata barayijyana.”

Hari n’undi wemeza ko yambuwe imyaka ye agira ati:“Mudugudu yazanye n’abanyerondo baransunika, binjira mu nzu bafata igiheri cy’ibiro 60 baragitwara. Ubu sindamenya aho giherereye.”

Bamwe mu baturage bavuga ko umuyobozi wabo aho agiye hose adasiga amatungo cyangwa imyaka, kandi n’ihene iri mu nzu arayizitura.

Aba baturage barasaba kurenganurwa, bagakizwa izi nkoni no kwamburwa utwabo, ndetse bakibaza uburyo uyu muyobozi yabonye inshingano zo kuyobora.

“Twari tuzi ko umuyobozi w’umudugudu atorwa n’abaturage, ariko kugeza ubu ntituzi uko yagezeho. Twari twiteze ibikorwa byiza, nyamara twahuye n’inkoni gusa. Abenshi ubu bafite ibibuno byahindutse imikara, abandi amatwi ntiyumva kubera inshyi.”

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana na Mujawamariya Eugénie, ariko yahisemo guhunga no kutagira icyo atangaza. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke nabwo ntacyo buravuga kuri ibi birego, kuko nta muyobozi w’akarere cyangwa umunyamabanga nshingwabikorwa wifuje kugira icyo abivugaho.

Ibi byose bibaye mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) isaba abayobozi mu nzego zose gushyira umuturage ku isonga no kumufasha aho kumukandamiza.

Previous Post

U Burusiya bukomeje kwiyenza kuri bimwe mu bihugu biba muri NATO

Next Post

Impamvu nyakuri yatumye umunyamakuru w’Umubiligi yangirwa gukurikirana Shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

Next Post
Impamvu nyakuri yatumye umunyamakuru w’Umubiligi yangirwa gukurikirana Shampiyona y’Isi y’amagare mu Rwanda

Impamvu nyakuri yatumye umunyamakuru w’Umubiligi yangirwa gukurikirana Shampiyona y’Isi y'amagare mu Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved