• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu” Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida Kagame

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 24, 2025
in Amakuru
0
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu” Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida Kagame
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatangaje ko imyaka hafi umunani yari amaze muri izi nshingano yungukiyemo byinshi kandi azahora atewe ishema no n’icyizere yagiriwe cyo kuyobora Guverinoma.

Dr Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2025, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Ubutumwa Dr. Ngirente yanyujije ku rukuta rwa X nyuma y’itangazo rishyiraho Minisitiri w’Intebe mushya bukubiyemo gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, akazimaramo imyaka umunani.

Ati “Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”

Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma yayoboye, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano.

Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Previous Post

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe

Next Post

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hashobora gusuzumwa igihe umuntu azapfira

Next Post
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hashobora gusuzumwa igihe umuntu azapfira

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hashobora gusuzumwa igihe umuntu azapfira

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved