Umugabo witwa Demery Ardell Wilson yajyanye mu nkiko resitora ya Whataburger, ayisaba kumwishyura indishyi ya miliyoni imwe y’amadorali nyuma y’ibitunguru bamushyiriye mu biryo bikaba byari bimuhitanye.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mata ni bwo uyu mugabo yajyanye ikirego cye mu rukiko rwo mu gace ka Harris ruherereye mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas.
Ibi byabaye ku wa 24 Nyakanga 2024, aho kuri uwo munsi, uyu mugabo yagiye muri imwe muri resitora za Whataburger atumiza umugati uzwi ku izina rya ‘Burger’ noneho abwira uwari umwakiriye ko atifuza ibitunguru muri uyu mugati kubera ko bimugwa nabi (allergie).
Uwo yabibwiye ntiyigeze abikurikiza kubera ko yabishyizemo birangira Wilson ayiriye bimugwa nabi ndetse birangira ajyanywe mu bitaro.
Hashingiwe ku kirego yatanze nyuma yo kuva mu bitaro, wilson yavuze ko amakosa akomeye nkayo yashyize ubuzima bwe mu kaga. Kubw’izo mpamvu ari gusaba hagati y’ibihumbi 250$ na miliyoni imwe y’amadorali y’indishyi yo kwishyura amafaranga yakoresheje yivuza, ihungabana byamugizeho n’ibindi.
Icyakora umuhagarariye mu mategeko ntaragira icyo abivugaho.


![Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]](https://edia.rw/wp-content/uploads/2025/06/InShot_20250625_132256085-120x86.jpg)

