Umushoramari mu by’umupira w’amaguru, Mucyo Antha, yagaragaje ko rutahizamu Chadrak Bingi Belo yavuye i Kigali afite agahinda gakomeye bitewe no kudahabwa agaciro na Rayon Sports, ashimangira ko nta cyamugarura muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangajwe na Rayon Sports muri Nyakanga 2025 nk’umwe mu bakinnyi bashya bari buzayifashe mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Belo wakiniraga DCMP yari yamaze gushyira umukono ku masezerano, ariko ibyari bikenewe kugira ngo yemererwe gukina ntibyubahirizwa, bimutera gusubira iwabo.
Mucyo Antha wafashije Belo kugera muri Gikundiro yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’uko ubuyobozi butubahirije amasezerano y’ubwishyu bwari bwumvikanyweho. Ati:
“Bingi Belo ntabwo yananiranywe, ahubwo Rayon Sports ni yo yabuze amafaranga yo kwishyura DCMP. Twari twumvikanye ibihumbi $30: DCMP igahabwa $10, aho Belo yakuriye $5, umukinnyi akabona $10, nanjye $5. Rayon yagombaga gutanga $15 mbere ya tariki ya 28 Nyakanga, andi $15 akazatangwa nyuma ya Rayon Day, ariko ntibyakozwe.”
Antha avuga ko Rayon Sports yohereje amafaranga make adahagije, bituma DCMP igaragaza ko itagifite icyizere mu masezerano. Kuri we, ibi byatumye Belo asubira iwabo ababaye cyane kuko atigeze ahabwa n’ifaranga na rimwe.
> “Uwo mukinnyi avuye mu Rwanda atarahabwa na make n’iyo yaba 1000 Frw. Nanjye ubwanjye ni jye wamuhaye amatike yo gusubira Kinshasa. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyuze mu rujijo, kugeza ubwo DCMP yambazaga impamvu amafaranga atoherejwe.”
Uyu mushoramari anavuga ko mu gihe Belo yari i Kigali ari we wamufashaga kubona ibikoresho n’ubuzima bwa buri munsi, bikaba byaramutwaye arenga miliyoni 2 Frw.
Yongeraho ko ibyo kuvuga ko Belo yazagaruka ari ibihuha:
“Yarambwiye ati: ‘Ni iki cyansubiza muri Rayon Sports?’ Nta na kimwe gihari. Yagiye ababaye kandi yumva yarateshejwe agaciro.”
Kuri ubu, Belo yagarutse muri DCMP gukina umwaka umwe asigaje, mu gihe Mucyo Antha avuga ko n’ubwo yahombye, azakomeza gushora mu mupira w’amaguru kuko ari umurimo yiyemeje.





