• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Ntibigeze bampa ni 100 y’itike – Rayon Sport yabaye bihemu nyuma yo guhamagaza umukinnyi ikamuca amazi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 10, 2025
in Imikino
0
Ntibigeze bampa ni 100 y’itike – Rayon Sport yabaye bihemu nyuma yo guhamagaza umukinnyi ikamuca amazi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umushoramari mu by’umupira w’amaguru, Mucyo Antha, yagaragaje ko rutahizamu Chadrak Bingi Belo yavuye i Kigali afite agahinda gakomeye bitewe no kudahabwa agaciro na Rayon Sports, ashimangira ko nta cyamugarura muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangajwe na Rayon Sports muri Nyakanga 2025 nk’umwe mu bakinnyi bashya bari buzayifashe mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Belo wakiniraga DCMP yari yamaze gushyira umukono ku masezerano, ariko ibyari bikenewe kugira ngo yemererwe gukina ntibyubahirizwa, bimutera gusubira iwabo.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Mucyo Antha wafashije Belo kugera muri Gikundiro yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’uko ubuyobozi butubahirije amasezerano y’ubwishyu bwari bwumvikanyweho. Ati:

“Bingi Belo ntabwo yananiranywe, ahubwo Rayon Sports ni yo yabuze amafaranga yo kwishyura DCMP. Twari twumvikanye ibihumbi $30: DCMP igahabwa $10, aho Belo yakuriye $5, umukinnyi akabona $10, nanjye $5. Rayon yagombaga gutanga $15 mbere ya tariki ya 28 Nyakanga, andi $15 akazatangwa nyuma ya Rayon Day, ariko ntibyakozwe.”

Antha avuga ko Rayon Sports yohereje amafaranga make adahagije, bituma DCMP igaragaza ko itagifite icyizere mu masezerano. Kuri we, ibi byatumye Belo asubira iwabo ababaye cyane kuko atigeze ahabwa n’ifaranga na rimwe.

> “Uwo mukinnyi avuye mu Rwanda atarahabwa na make n’iyo yaba 1000 Frw. Nanjye ubwanjye ni jye wamuhaye amatike yo gusubira Kinshasa. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyuze mu rujijo, kugeza ubwo DCMP yambazaga impamvu amafaranga atoherejwe.”

Uyu mushoramari anavuga ko mu gihe Belo yari i Kigali ari we wamufashaga kubona ibikoresho n’ubuzima bwa buri munsi, bikaba byaramutwaye arenga miliyoni 2 Frw.

Yongeraho ko ibyo kuvuga ko Belo yazagaruka ari ibihuha:

“Yarambwiye ati: ‘Ni iki cyansubiza muri Rayon Sports?’ Nta na kimwe gihari. Yagiye ababaye kandi yumva yarateshejwe agaciro.”

Kuri ubu, Belo yagarutse muri DCMP gukina umwaka umwe asigaje, mu gihe Mucyo Antha avuga ko n’ubwo yahombye, azakomeza gushora mu mupira w’amaguru kuko ari umurimo yiyemeje.

Previous Post

Abafana ba RDC nyuma yo gutsindwa na Senegal bakamenagura intebe zo muri sitade – Dore zimwe mu ngaruka bishobora kugira

Next Post

Abakinnyi ba APR FC bari mu makipe y’ibihugu bongeye kwifatanya n’abandi mu myiteguro ya ½ cya CECAFA Kagame Cup – Amafoto

Next Post
Abakinnyi ba APR FC bari mu makipe y’ibihugu bongeye kwifatanya n’abandi mu myiteguro ya ½ cya CECAFA Kagame Cup – Amafoto

Abakinnyi ba APR FC bari mu makipe y’ibihugu bongeye kwifatanya n’abandi mu myiteguro ya ½ cya CECAFA Kagame Cup - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved