• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uburezi

Ntibazaguma mu rugo ubusa: REB yateguye imikoro idasanzwe ku banyeshuri

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 18, 2025
in Uburezi
0
Ntibazaguma mu rugo ubusa: REB yateguye imikoro idasanzwe ku banyeshuri
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, yatangaje ko nubwo mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa, abanyeshuri batazabura icyo bakora kuko bazahabwa imikoro yihariye izabafasha gukomeza gusubira mu masomo yabo.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Dr. Mbarushimana yavuze ko abarimu batangiye gutegura imikoro n’imiyitozo ihagije izamara icyumweru cy’ikiruhuko, ku buryo izarinda abana gucogora cyangwa kwibagirwa amasomo.

Related posts

Iyumvire ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yahaye ababyeyi -burimo isomo rikomeye

Iyumvire ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yahaye ababyeyi -burimo isomo rikomeye

September 30, 2025
Itangazo rireba Abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta Umwaka 2025-2026 igihe azasohokera

Abakobwa batsinze neza! Uko Abanyeshuri bitwaye mu bizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange 2024-2025

August 19, 2025

Yasobanuye ati: “Imikoro izahabwa abanyeshuri izaba itandukanye n’iyo basanzwe batahana buri munsi. Ni imikoro izafasha umwana gusubiramo amasomo mu buryo bufite intego kandi buboneye.”

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kugira uruhare mu gufasha abana babo gusubiramo no kurangiza iyo mikoro ku gihe, kugira ngo iyi gahunda izagerweho neza.

Ati: “Ni ngombwa ko ababyeyi bafasha abana babo gukurikirana imikoro buri munsi, kuko buri munsi hazaba hari umukoro biteganyijwe ko umwana agomba gukora.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda guhera ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri icyo gihe amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafunga imiryango, ndetse n’abakozi bagashishikarizwa gukorera mu ngo. Minisiteri y’Uburezi izakomeza gukorana n’abayobozi b’amashuri ndetse n’ababyeyi kugira ngo gahunda izagende neza.

Previous Post

Zuchu yacanye umuriro kuwashatse kumwambura

Next Post

Biteye agahinda: Gasabo umugabo yakubise umugore we inyundo ntiyanyurwa ahita amukeba ijosi

Next Post
Biteye agahinda: Gasabo umugabo yakubise umugore we inyundo ntiyanyurwa ahita amukeba ijosi

Biteye agahinda: Gasabo umugabo yakubise umugore we inyundo ntiyanyurwa ahita amukeba ijosi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved