Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangaje ko mu mpera z’ukwakira 2025 hazatangira gahunda yo kwemeza imyirondoro no gufotora abaturage mu rwego rwo gutegura ishyirwa mu bikorwa rya Indangamuntu-Koranabuhanga (e-ID).
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki kigo, ibikorwa bizatangirira mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara, kuva tariki ya 28 Ukwakira kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2025. Nyuma yaho, gahunda izakomereza mu tundi Turere twose tw’igihugu.
NIDA isaba abazitabira iyi gahunda kuzitwaza indangamuntu basanganywe ndetse n’imibare y’indangamuntu y’ababyeyi babo, cyane cyane ku bari gufata indangamuntu bwa mbere. Abashakanye nabo basabwe kuzitwaza nimero z’indangamuntu z’abo bashakanye, mu gihe abatarabona indangamuntu basabwa kuzana nimero yo kwiyandikisha (application number).
Ku bana bari munsi y’imyaka 16, basabwa kuzajya baherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababafiteho ububasha bwa kibyeyi.
NIDA yibukije ko Indangamuntu-Koranabuhanga izahabwa buri Munyarwanda kuva akivuka, ikazakoreshwa mu buzima bwe bwose.
Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo gukora no gukwirakwiza e-ID muri NIDA, aherutse gutangaza ko mu by’ingenzi bizajya bifatwa mu rwego rwo gutanga iyi ndangamuntu harimo ibikumwe byose icumi (fingerprints), aho kuba bibiri nk’uko byakorwaga ku ndangamuntu isanzwe.
Ku bijyanye n’imiterere y’iyi ndangamuntu nshya, izaba itandukanye n’iyari isanzwe, kuko izajya igaragaraho gusa ifoto ya nyirayo na nimero ye yihariye, ntihabeho andi makuru yanditse inyuma. Abaturage bazanahabwa amahitamo atandukanye yo kuyikoresha — nk’ikarita, nimero, cyangwa mu buryo bwa digitale muri telefoni.




