• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 23, 2025
in Amakuru
0
Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije umuvugabutumwa wiyita umuhanuzi Nibishaka Théogène icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe mu gihe cy’umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Uyu mugabo yaregwaga ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itanu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Urubanza mu mizi ntabwo yarwitabiriye kuko rwabaye yaramaze kongera gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku bindi byaha bisa n’ibyo akekwaho.

Urukiko rwahisemo kuburanisha urubanza rwe adahari kuko yari yaramenyeshejwe na cyane ko ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yari yemeye icyaha ndetse atakambira urukiko ko yafungurwa by’agateganyo.

Ibyo byaha yabikoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV mu bihe bitandukanye mu 2023, aho yagiye atangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Hari aho yagiye agaragara avuga amagambo yise ubuhanuzi arimo agaragaza ko mu Rwanda hazaba intambara n’inzara ikomeye izatuma abantu basuhuka ndetse hakaba n’ibyo yise ubuhanuzi ku bantu ku giti cyabo yagiye avuga birimo ko bagiye gupfa.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwagaragaje ko kuba Nibishaka afite umwirondoro uzwi, kuba afite abana bato barimo uw’imyaka itandatu areberera, kuba yemera ko azahagarika ibiganiro kuri YouTube, kuba yemera guhindura inyigisho ze yakurikiranwa ari hanze.

Icyo gihe yategetswe ariko kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi mu gihe cy’amezi abiri.

Icyemezo cy’Urukiko ku rubanza mu mizi cyasomwe ku wa 22 Gicurasi 2025, rwatangaje ko rwemeye kwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha rugisuzumye rusanga gifite ishingiro.

Rwemeje ko Nibishaka Théogène ahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda.

Rwagaragaje koko yashoboraga guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu nk’uko yabisabirwaga n’Ubushinjacyaha ariko ko habonetsemo impamvu nyoroshyacyaha yo kuba yaremeraga icyaha akanagisabira imbabazi bityo ko akwiye kugabanyirizwa igihano.

Nyuma yo kubisesengura rwahanishije Nibishaka igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Frw ariko icyo gifungo cy’umwaka akaba agisubikiwe mu gihe cy’umwaka mu gihe ihazabu aciwe agomba kuyitanga kuva urubanza rukimara kuba itegeko atayitanga ku neza igakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.

Rwamutegetse kandi gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw kuko adafunze.

Nubwo bimeze bityo ariko Nibishaka aheruka gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho n’ubundi gutangaza amakuru y’ibihuha.

Kongera gufatirwa muri ibyo bikorwa kuri Nibishaka bishobora gufatwa nk’isubiracyaha nubwo urubanza rwe rwari rutararangiza.

Iyo habayeho isubiracyaha biba bivuze ko uregwa atigeze yigengesera ku byo yaregwaga ndetse biba n’impamvu nkomezacyaha.

Urubanza rwe rushobora kuba mu cyumweru gitaha.

Umunyamateka Me Uwitonze Jean Marie Vianney,yavuze ko kongera gufatirwa mu cyaha yahamijwe bizagira ingaruka ku isubikagihano ririmo kuba yahita afungirwa igihano cya mbere cyangwa bigatuma igihano cya kabiri hatabamo kugabanyirizwa uko ari ko kose.

Previous Post

Perezida na Visi Perezida ba Musanze FC beguriye rimwe

Next Post

Tanzania: Hafatiwe ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari zigiye kwambutswa mu buryo bwa magendu

Next Post
Tanzania: Hafatiwe ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari zigiye kwambutswa mu buryo bwa magendu

Tanzania: Hafatiwe 'diamants’ zifite agaciro ka miliyari zigiye kwambutswa mu buryo bwa magendu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved