• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ngororero: Umugabo yirukankanye mushiki we ngo amuteme amubuze yahuka insina ze arazitema zose asiga 2 gusa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Amakuru
0
Ngororero: Umugabo yirukankanye mushiki we ngo amuteme amubuze yahuka insina ze arazitema zose asiga 2 gusa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo witwa Nsangwahose Danny, w’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nsibo, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, afunzwe nyuma yo kwahuka urutoki rwa mushiki agatema insina za mushiki we.

Amashusho yafashwe mu gitondo cyo ku itariki 27 Ukwakira 2025, agaragaza uyu mugabo ari gutema insina, aho bivugwa ko yari amaze kwirukankana mushiki we n’abandi bahinganaga, ashaka kubatema.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Nyiransabimana, mushiki wa Nsangwahose, yabwiye itangazamakuru ko musaza we yari amaze igihe amwifatira ku gahanga bapfa amasambu basigiwe n’ababyeyi babo.

Yagize ati:“Yazamutse ansanga mu murima ndiruka, arongera aramanuka aje kuntema, abonye ntabonetse ahita atema insina zose zari zintunze, azishyira hasi.”

Umwana wa Nyiransabimana na we yagize ati: “Yaje agiye kwica mama, ariruka, ahita atema insina.”

Undi muturage bahinganaga yavuze ko Nsangwahose yagerageje kubatema, ariko bakiruka bakamuhunga.

Ati:“yaje abonye atatugeraho aba aravuze ngo nubwo mwirutse reka nteme insina zanyu,”

Bamwe mu baturanyi bavuze ko atari ubwa mbere Nsangwahose akora ibikorwa nk’ibi, kuko na mbere yigeze gutema insina z’undi muturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yamaze gufatwa kandi afungiye kuri Sitasiyo ya Nyange.

Yagize ati: “Amakuru ahari ni uko uyu mugabo yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Nyange. Ibyo yakoze bifitanye isano n’amakimbirane y’umuryango akomoka ku mitungo basigiwe n’ababyeyi babo, batumvikanaho na mushiki we.”

Ibyo itegeko riteganya

Ingingo ya 187 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko uwonona imyaka ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ariko itarenga miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Abaturage bavuze ko Nsangwahose yari amaze igihe yigamba ko ari “bubice”, ibintu byatuma hakorwaho n’iperereza ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Ingingo ya 21 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange igaragaza ko ubwinjiracyaha mu cyaha gikomeye nk’ubwicanyi, bihanishwa igifungo cy’imyaka 25.

abaturage bo muri ako gace barasaba ko hakorwa ubuhuza bwimbitse hagati y’abagize uwo muryango kugira ngo amakimbirane nk’ayo adakomeza.

Previous Post

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Next Post

Mu Rwanda Ingo ibihumbi 50 zigiye kujya zitekesha gaz aho gukoresha amakara cyangwa inkwi

Next Post
Mu Rwanda Ingo ibihumbi 50 zigiye kujya zitekesha gaz aho gukoresha amakara cyangwa inkwi

Mu Rwanda Ingo ibihumbi 50 zigiye kujya zitekesha gaz aho gukoresha amakara cyangwa inkwi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved