• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ngororero: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 17, 2025
in Amakuru
1
Ngororero: Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubutenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, akekwaho kuba yarasambanyije umwana w’imyaka 17 .

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko “Tariki ya 11 Nyakanga 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, w’imyaka 51, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukoba wari ufite imyaka 17 akamutera inda ubu uwahohotewe akaba yarabyaye afite umwana.”

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Yakomeje avuga ko ibyo akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Gitarama muri Mata 2015.

Yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, kuko ari icyaha kidasaza.

RIB kandi yihanangirije abantu bagira uruhare mu guhishira cyangwa gushaka kunga imiryango kuri iki cyaha cyo gusambanya umwana kuko guhishira icyaha cy’ubugome bihanwa n’amategeko.

Dr Murangira ati “Turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya zitanga amakuru kuri RIB, y’aho abana basambanyijwe kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera. Ababyeyi nabo barasabwa kuzibukira umuco mubi wo kwemera guhabwa amafaranga yitwa “Gutanga icyiru” ngo batarega uwasambanyije umwana wabo; usibye kuba bidakwiye ni n’icyaha cyo guhishira icyah cy’ubugome.”

Icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Uyu muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba mu gihe dosiye yakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nyakanga 2025.

Previous Post

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025

Next Post

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Next Post
Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved