Ku wa 24 Nzeri 2025, Vedaste Uwiringiyimana wo mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Kamasiga, Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, yagejeje ikirego kuri RIB avuga ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamasiga, Twahirwa Pascal, bikamuviramo kuvunika ukuboko.
Uyu muturage avuga ko ku wa 19 Nzeri 2025 ari bwo yakubiswe n’uyu muyobozi, ubwo bari mu Kagari ka Kamasiga. Nyuma y’ibyo, ngo yajyanywe kwa muganga aho bamuvuriye, ubu akaba agenda atwaye ukuboko mu bipfuko.
Mu buhamya bwe, Uwiringiyimana yagize ati:”Yambwiye ko azana imigozi ngo anzirikire, mubwira ko ntari itungo ryo kuzirikishwa imigozi. Yahise ambwira kwicara hasi, ahita yaka umunyerondo inkoni yari afite, arayinkubita mu mutwe amaraso atangira gusohoka. Agiye kungora bwa kabiri ntega ukuboko, mbita mvunika.”
Vedaste avuga kandi ko nyuma y’ibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yamujyanye ku biro by’Akagari we n’inkeragutabara, bamushinja gukubita umugore we, ibyo we ahakana yivuye inyuma.
Umugore we na we yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe no kubona abayobozi baza mu rugo rwabo bashinja umugabo we kumukubita, nyamara ngo atigeze abikora. Yagize ati:”Umugabo wanjye narenganurwe, kuko yarenganyijwe.”
Abaturanyi bo bavuga ko bitari bikwiye ko umuyobozi akubita umuturage kugeza amukomerekeje.
Ku rundi ruhande, Gitifu w’Akagari ka Kamasiga, yabwiye itangazamakuru ko abaturage ari bo bamuhamagaye bamumenyesha ko Uwiringiyimana ari gukubita umugore we, niko kumujyana ku biro by’Akagari. Avuga ko iby’uko yamukubise atari byo, ahubwo ngo Uwiringiyimana ari we wihimbiye ibikomere nyuma yo kwikubita ku rukuta ari naho yikomerekeje.
Ati: “Njye naratabajwe n’abaturage, njya kumufata. Nuko arwana nanjye ankanda ubugabo, arangije yikuba ku rukuta ngo akomereke.”
Nkusi Christophe, Meya w’Akarere ka Ngororero, yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo atari akizi ariko bagiye kugikurikirana. Ati:”Urakoze ku makuru muduhaye, tugiye gukurikirana neza uko ikibazo giteye.”
Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ubu abaturage barasaba ko iki kibazo gikurikiranwa, mu gihe Gitifu we akomeje gushinja uwo muturage kumusuzugura no kugerageza kumukanda ubugabo, mu gihe abaturage bamushinja kumukubita.




