Ndayisaba Jean Dedieu, w’imyaka 27 y’amavuko, utuye mu karere ka Ngoma ubwo yatahaga nijoro avuye guherekeza umushyitsi wari wamusuye yahuye n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma baramwica.
Abaturanyi be babwiye itangazamakuru uko babimenye, umwe muri bo agira ati:
“Twamenye aya makuru mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo mukuru wanjye utuye hakurya y’umuhanda yambwiraga ati ‘wamenye ko wa muhungu wo kwa Gasirabo bamwishe bamujombaguye ibyuma?’”
Bivugwa ko nyakwigendera yatewe icyuma mu ijosi, mu nda ndetse anakomereka mu mutwe.
Umugore wa nyakwigendera, mu gahinda n’amarira menshi, yagize ati: “Yagiye gucomeka radio kuko nta muriro tugira. Agezeyo yumvise ko APR na Mukura bigiye gukina, atangira gufana. Bambwira ko ari kwa Gasinga, ahantu haba televiziyo. Byageze nimugoroba ndamanuka, ngeze mu rugo numva arankinguje. Ndamubaza nti ‘ko utashye utariye?’ aransubiza ati ‘ba uretse, dufite umushyitsi turaza kuganira’. Barinjiye ndabagaburira, turasangira.
Uwo mushyitsi yabwiye umugabo wanjye ko ananiwe kandi atabasha gutaha. Turamubwira tuti ‘ese ko nta nimero y’umugore wawe dufite, ngo tumubwira ko waraye hano?’ aratubwira ati ‘telefoni nayisize mu rugo’.
Nyuma umugabo wanjye ambwira ko bashaka urusenda, nuko uwo mushyitsi abwira umugabo wange ati ‘mperekeza ntahe, ntararara mu rugo rw’undi mugabo’. Namubwiye nti ‘ndabona utanasinze kandi umeze neza, muherekeze umugeze ku muhanda hirya’. Nuko aramuherekeza saa tatu z’ijoro. Hashize umwanya telefoni irampamagara, barambaza bati ‘umugabo wawe ari mu rugo?’ ndabasubiza nti ‘yari aherekeje umuntu’. Bahise bambwira bati ‘ni we pe, hari umuntu uguye mu muhanda, ngwino urebe’. Nuko inkuru y’urupfu rwe ni ko yangezeho.”
Amakuru avuga ko bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bafashwe kandi bamwe bamaze kwemera icyaha.
Se wa nyakwigendera yasabye Leta y’u Rwanda gufatira ibyemezo bikomeye abagizi ba nabi bakora ibikorwa nk’ibi.
Yagize ati:“Twamukuye mu buruhukiro bw’ibitaro, turamushyingura. Ariko abantu bakora ibyaha nk’ibi bakwiye kugarurwa mu mudugudu bakareba icyakorwa kugira ngo ibyo bikorwa bihagarare burundu.”
Ubwo itangazamakuru ryaganiraga n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Anathalie, yagize icyo asaba abaturage.
Yavuze ati:“Icy’ingenzi ni ukwirinda urugomo n’ubusinzi. Niba baranywa, banywe bike. Ntekereza ko urubyiruko rukwiye no kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko usanga ahanini ari zo zitera imyitwarire mibi. Turasaba abaturage kuzicikaho, bakajya banywa izemewe. Turihanganisha kandi umuryango wabuze umuntu, tubasaba gukomera no kwihangana. Turi kubaba hafi.”
Abose bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gutabwa muri yombi, iperereza riracyakomeje.




