• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ngoma: Aba-Dasso babiri barakekwaho gukopera ikizamini cya Leta

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 16, 2025
in Amakuru
0
Ngoma: Aba-Dasso babiri barakekwaho gukopera ikizamini cya Leta
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abakozi babiri b’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngoma, bakoraga ikizamini cya Leta cy’umwaka wa gatandatu nk’abakandida bigenga barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta, nyuma yo kwinjirana telefone aho bakoreraga ibi bizami.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru kuri site ya ASPEK aho aba bakozi babiri bakoreraga ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Ubwo ibizamini byatangiraga bivugwa ko aba bakozi binjiranye telefone bashyizemo AI kugira ngo baze kuyikoresha ibahe ibisubizo ku bizamini bya Leta bari barimo.

Uwatanze amakuru yavuze ko baje gutahurwa ubwo batangiraga kuyikoresha, ntibirukanwa ahubwo bemererwa gukomeza gukora ibizamini. Ngo babwiwe ko bazafatirwa ibihano na NESA ibizamini birangiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemehe ko amakuru y’aba ba-DASSO bayamenye ariko ko batari babona raporo yanditse y’abakuriye site iri gukorerwaho ikizamini.

Ati “Ntabwo turabona raporo yo kuri site bakoreragaho ariko twarabyumvise ku bantu bahagarariye site. Dukurikije amakuru ntabwo turabisesengura ariko twumvise ko bari binjiranye telefone bagamije kuyikopereraho, abakoresha ibizamini bahise bababona barayibambura.’’

Yakomeje agira ati “Umwe ngo yari atangiye kunama agiye kuyirebaho bahita bamufata gusa ntabwo turabona raporo ariko na NESA yarabimenye, ubu rero ntabwo turabona raporo ngo tubiganireho neza.’’

Aba bakozi ba DASSO uko ari babiri kuri ubu bakomeje ibizamini bya Leta mu gihe bategereje kuzahabwa ibihano na NESA ndetse n’ibindi bazahabwa mu kazi kabo.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 nibo bitabiriye ibizamini bya Leta muri uyu mwaka wa 2025 barimo 149.134 bigaga mu cyiciro rusange ndetse n’abandi 106.364 bigaga mu mashuri yisumbuye.

Isoko: IGIHE

Previous Post

Nyamagabe: Abayobozi babiri bo mu Karere bahagariyswe, undi umwe arasezera

Next Post

Umuhungu wa Perezida wa Afrika y’Epfo aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi

Next Post
Umuhungu wa Perezida wa Afrika y’Epfo aravugwa mu rukundo n’umunyarwandakazi

Umuhungu wa Perezida wa Afrika y'Epfo aravugwa mu rukundo n'umunyarwandakazi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved