Umunyamakuru w’imikino Nepo Dushime umenyerewe ku izina rya ‘Mubicu’, yerekeje mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), nyuma yo gutandukana na SK FM yari amazeho amezi atandatu.
Mu kiganiro cy’imikino cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo uyu munyamakuru yahawe ikaze kugira ngo atangire akore mu rubuga rw’imikino.
Mubicu wahawe ikaze yagaragarije bagenzi be ko agiye gukorana imbaraga ze zose, agashimisha abakurikira iki gitangazamakuru.
Ati “Nishimiye kuba aha n’imbaraga zanjye zose n’umutima wanjye wose. Nzatanga ibyo mfite kandi nzi ko abadukurikirana tuzabana neza. Niteguye gutanga ibyanjye byose.”
Umuyobozi wa Radio Rwanda n’izindi Radio za RBA, Divin Uwayo, yahaye ikaze uyu munyamakuru, amubwira ko agomba gukomereza mu murongo abamubanjirije bakoreyemo.
“Urakaza neza. Wazaga uri umushyitsi kuko njye nari nsanzwe nkubonana na bagenzi bacu bo muri siporo. Izi micro zumvikana mu Rwanda hose no hanze yarwo bivuze ngo ntizisanzwe, uzicayeho rero na we ntasanzwe.”
Mubicu yagiye kuri RBA mu kiganiro Urubuga rw’Imikino n’icya Magic Lineup gitambuka kuri Magic FM, abisikanye na Musangamfura Christian Lorenzo na we werekeje kuri SK FM.
Mu bindi bitangazamakuru yakoreye harimo Radio Salus, City Radio, BTN TV na Radio One yabanjeho mbere yo kujya kuri SK FM.




