Parike ya Etosha, n’mwe muri parike nini kandi zisurwa cyane muri Afurika y’Amajyepfo, iri mu majyaruguru ya Namibia, iminsi ishize yahuye n’inkongi ikaze yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeli 2025.
Iyi parike Ibamo amoko 114 y’inyamaswa, harimo inkura z’umukara (“black rhinos”) ziri mu byago byo gushira ku isi, ndetse n’andi moko y’inyamabere n’inyoni nyinshi.
Umuriro watangiriye hanze y’imbibi za parike, ariko mu minsi mike wri wageze muri parike, wishe impongo icyenda, ndetse utwika aho inyamaswa ziba, utwika ubwatsi mu turere twa Omusati na Oshana, duhana imbibi na Angola. Iyi nkongi imaze kwangiza hafi kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwa parike, kingana na kilometero kare 7,700 (775,163 hegitari).
Leta ya Namibia yavuze ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’ibikorwa byo gutwika amakara hafi y’imbibi za parike.
Mu rwego rwo guhangana n’inkongi ikaze, abasirikare 500, indege za kajugujugu, n’amakamyo atwara amazi bamaze koherezwa, bari mu gikorwa cyo kuzimya umuriro, bafatanyije n’abapolisi n’abakorerabushake. Minisitiri w’intebe, Tjitunga Elijah Ngurare, yemeje ko bakomeza gukora ibishoboka kugirango inkongi icike burundu.
Depite Likando Rodrick yagaragaje ko leta itari yiteguye bihagije guhangana n’inkongi, asaba ingamba z’igihe kirekire kugira ngo ibibazo nk’ibi bidakomeza.
Parike ya Etosha ifite ubuso bwa kilometero kare 22,935, kingana hafi n’ubw’u Rwanda cyangwa ubw’u Burundi, kandi isurwa na ba mukerarugendo bagera ku 200,000 buri mwaka.
Inzobere mu bidukikije zivuga ko imiriro y’agasozi ari ibisanzwe kandi igira uruhare mu gusana ubutaka no kugenzura imibereho y’ibinyabuzima, ariko igomba kugenzurwa neza kugira ngo itangize urusobe rw’inyamaswa n’ibidukikije.




