Minisiteri y’Ibidukikije, Amashyamba n’Ubukerarugendo ya Namibia yatangaje ko imbogo zirenga 80 zapfiriye mu ruzi rwa Chobe, nyuma yo kwikandagirana ubwo zari zihunga intare zivuye muri Botswana.
Iyi minisiteri ivuga ko ubwo izo nyamaswa zageraga ku manga ndende iri ku nkengero z’uru ruzi, zahanantuye zose icyarimwe, bikarangira nyinshi zirohamye.
Abategetsi bibukije ko mu bihe byashize habaye impanuka nk’iyi. Mu mwaka wa 2018, imbogo hafi 400 zapfuye mu buryo busa n’ubu mu ruzi rwa Chobe. Uru ruzi ruca muri parike y’igihugu ya Chobe yo muri Botswana, imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi kubera kubamo inzovu, imbogo n’utundi dusumbashyamba twinshi.
Mbeha Tadeus, umuyobozi w’icyanya cya Kabulabula muri Namibia, yabwiye BBC ko imbogo zapfuye zari mu mukumbi zihunga intare zo muri parike ya Chobe. Ati: “Iyo intare zirukankanye imbogo, zikunda kwambukira ku ruhande rwa Namibia, bikaba intandaro yo gukandagirana.”
Ndeshipanda Hamunyela, umuvugizi wa Minisiteri y’Ibidukikije ya Namibia, yemeje ko imbogo zavaga muri Botswana, ariko ntiyashimangiye niba zari izo muri parike ya Chobe. Yavuze kandi ko inyama zazo zizagabanywa abaturage bo mu gace byabereyemo.
Mu mashusho yatangajwe na Televiziyo NBC ya Namibia ku rubuga rwa X, hagaragaramo abaturage bari mu bikorwa byo kugabana inyama ku nkombe z’uruzi. NBC yatangaje ko ibi byabaye ku wa kabiri mu gitondo.




