Mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rwebeya, hatoraguwe uruhinja rwari rwajugunywe hagati y’amabuye mu mugezi.
Uru ruhinja rwabonywe na Nyirakaboneye Concessa, usanzwe akora umwuga wo gucukura amabuye, ubwo yumvaga ijwi risa n’iryuruhinja. Yahise ajya kubimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vdaste, yemeje aya makuru avuga ko umwana bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyange. Ati:“Twamusaanze hagati y’amabuye mu mucanga w’umugezi wa Rwebeya. Twagize amahirwe kuko imvura itari yagwa, bitaba ibyo amazi yari kumutwara. Hari umukobwa ukekwaho kuba yabikoze, ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, yavuze ko umwana ageze kwa muganga ameze neza, kandi agikurikiranwa ngo harebwe niba nta bundi burwayi afite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, uwo mwana azashakirwa Marayika murinzi. Kayiranga Theobard, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere, yagize ati:“Twagize amahirwe ko imvura itamwiroshye. Ubu agiye kwitabwaho kandi tuzashakira umwana Marayika murinzi. Dushima uwo mubyeyi watanze amakuru kandi dusaba abandi kubigira akamenyero.”
Yanibukije ababyeyi ko kwambura ubuzima umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kwirinda ayo mahano.




