• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Musanze: Umwana w’uruhinja yatawe mu mugezi Imana ikinga akaboko

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 1, 2025
in Amakuru
0
Musanze: Umwana w’uruhinja yatawe mu mugezi Imana ikinga akaboko
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rwebeya, hatoraguwe uruhinja rwari rwajugunywe hagati y’amabuye mu mugezi.

Uru ruhinja rwabonywe na Nyirakaboneye Concessa, usanzwe akora umwuga wo gucukura amabuye, ubwo yumvaga ijwi risa n’iryuruhinja. Yahise ajya kubimenyesha ubuyobozi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vdaste, yemeje aya makuru avuga ko umwana bahise bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyange. Ati:“Twamusaanze hagati y’amabuye mu mucanga w’umugezi wa Rwebeya. Twagize amahirwe kuko imvura itari yagwa, bitaba ibyo amazi yari kumutwara. Hari umukobwa ukekwaho kuba yabikoze, ubu yashyikirijwe inzego z’umutekano.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert, yavuze ko umwana ageze kwa muganga ameze neza, kandi agikurikiranwa ngo harebwe niba nta bundi burwayi afite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeje ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, uwo mwana azashakirwa Marayika murinzi. Kayiranga Theobard, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere, yagize ati:“Twagize amahirwe ko imvura itamwiroshye. Ubu agiye kwitabwaho kandi tuzashakira umwana Marayika murinzi. Dushima uwo mubyeyi watanze amakuru kandi dusaba abandi kubigira akamenyero.”

Yanibukije ababyeyi ko kwambura ubuzima umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kwirinda ayo mahano.

Previous Post

Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye ubuhinikiro bw’umuturage burashya burakongoka

Next Post

Nigeria: Umugore yishwe atwitswe kubera gutuka Muhammad

Next Post
Nigeria: Umugore yishwe atwitswe kubera gutuka Muhammad

Nigeria: Umugore yishwe atwitswe kubera gutuka Muhammad

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved