Umuturage wo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ari mu bantu batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, nyuma yo gufatwa afite umutwe w’inka bivugwa ko yari yibwe. Uwo mugabo yavuze ko yawuguze, ariko iperereza ryagaragaje ko ashobora kuba afitanye isano n’ubujura bw’iyo nka.
Uwo mugabo yafashwe hamwe n’abandi babiri bakekwaho gufatanya muri ubwo bujura bw’inka, aho bivugwa ko bayibaze, igihanga cyayo kikaba cyabaye kimwe mu bimenyetso byafashije inzego z’umutekano gukurikirana abandi bakekwaho.
Hari n’abandi bafashwe bakekwaho kwiba amatungo magufi, nyuma y’uko abaturage batangaje ko bamaze iminsi bibwa amatungo yabo mu buryo bukomeje kubagiraho ingaruka zikomeye.
Bamwe mu baturage bavuga ko ubujura bw’amatungo bwari butangiye kubateza igihombo gikomeye, ariko bashimira Polisi y’u Rwanda kuba yihutiye gufata ingamba.
Nyiransabimana Beatha, utuye mu Murenge wa Cyuve, yagize ati:
“Mu kwezi gushize nibwe ihene ebyiri, kandi zari umutungo wanjye wonyine. Byarambabaje cyane, ariko kuba abakekwaho ubujura bafashwe bitweretse ko ubuyobozi butwegereye kandi bubungabunga umutekano wacu.”
Naho Nkurunziza Jean Claude wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati:
“Nari nibwe intama imwe n’imishwi 54, ariko ndashimira Polisi kuba yaritaye kuri iki kibazo. Ubu twongeye kugira icyizere, kandi turasaba abaturage bose kugira uruhare mu gutanga amakuru kare, kugira ngo ibi bikorwa bicike burundu.
Abaturage n’inzego z’ibanze barasaba ko hakazwa amarondo n’ubufatanye hagati yabo ubwabo kugira ngo ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kizarangire burundu.
Umwe mu bayobozi b’inzego mu Kagari ka Ruhengeli yagize ati:
“Turi gutegura uburyo abaturage bazajya barara amarondo mu gihe cy’ijoro, buri wese agire uruhare mu kurinda iby’iwabo. Umutekano si inshingano za Polisi gusa, ni inshingano za buri muturage.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ubujura byahagurukiwe, asaba abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Ibikorwa byose bihungabanya umutekano bigomba kurwanywa. Ababigiramo uruhare bazafatwa kandi bahanwe. Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane mu kurwanya ubujura bw’amatungo kuko bigira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza yabo.”
Yongeyeho ati:
“Abishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, cyane cyane ubujura bw’amatungo, barasabwa kubireka kuko bazafatwa kandi bahanwe. Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata ndetse n’abo bafatanya muri ibyo bikorwa.”
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ubufatanye mu kurwanya ubujura n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bukomeze gutanga umusaruro.




