Bamwe mu batuye mu gice cy’ubucuruzi ahazwi nka Gisenyi mu Karere ka Musanze, baragaragaza impungenge ku mutekano wabo bitewe n’abantu bamwe bitwaza imihoro binjira mu tubari.
Abaturage bavuga ko ibyo bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bashaka kuryoherwa n’akaruhuko cyangwa gusohoka nijoro.
umwe mu baturage utashatse kuvugwa izina yavuze ko hari ubwo aba bantu baza bafite imihoro ku mikandara cyangwa mu ntoki, bagatera ubwoba abakunda kwidagadura, ndetse bakaba banabatera ibyago byo gukomeretswa. Yagize ati: “Hari igihe umuntu agira icyo abaza cyangwa avuga, ahita atotezwa. Hari n’umumotari twigeze kubona akomeretswa. Turasaba ko hafatwa ingamba zihuse ku buryo abantu batagira impungenge.”
undi muturage, yavuze ko n’ubwo bamaze kugaragaza iki kibazo ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ikibazo kigikomeje. Yavuze ko bamwe mu bakoze ibyaha bahoraho bafungurwa vuba, bigatuma abaturage bamwe batinya gutanga amakuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko polisi itari ibizi ariko ko ubu bagiye gukurikirana iki kibazo.
Yabwiye abaturage ko ubufatanye bwabo ari ingenzi kugira ngo ibyaha bikumirwe cyangwa bikemurwe mu buryo bwihuse. “Uwakorewe icyaha akwiye guhita atanga ikirego,” yakomeje, ashimangira ko umuhoro atari igikoresho gikwiye kujyanwa mu tubari kandi ko aho byagaragara, inzego zibifite mu nshingano zizabikurikirana.
Polisi y’u Rwanda kandi iributsa ko amategeko y’igihugu ahana umuntu wese witwaza ibikoresho byashobora guteza umutekano muke, harimo n’imihoro, icyuma n’ibindi, igihano kikaba gihanishwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 bitewe n’uburemere bw’icyaha, nk’uko biteganywa mu Itegeko N° 09/2000 ryo ku wa 16 Kamena 2000, ingingo ya 23.




