• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Musanze: Abaturange batewe impungenge n’abasore bajya mutubari bitwaje imihoro

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 27, 2025
in Amakuru
0
Musanze: Abaturange batewe impungenge n’abasore bajya mutubari bitwaje imihoro
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu batuye mu gice cy’ubucuruzi ahazwi nka  Gisenyi mu Karere ka Musanze, baragaragaza impungenge ku mutekano wabo bitewe n’abantu bamwe bitwaza imihoro binjira mu tubari.

Abaturage bavuga ko ibyo bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bashaka kuryoherwa n’akaruhuko cyangwa gusohoka nijoro.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

umwe mu baturage utashatse kuvugwa izina yavuze ko hari ubwo aba bantu baza bafite imihoro ku mikandara cyangwa mu ntoki, bagatera ubwoba abakunda kwidagadura, ndetse bakaba banabatera ibyago byo gukomeretswa. Yagize ati: “Hari igihe umuntu agira icyo abaza cyangwa avuga, ahita atotezwa. Hari n’umumotari twigeze kubona akomeretswa. Turasaba ko hafatwa ingamba zihuse ku buryo abantu batagira impungenge.”

undi muturage, yavuze ko n’ubwo bamaze kugaragaza iki kibazo ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ikibazo kigikomeje. Yavuze ko bamwe mu bakoze ibyaha bahoraho bafungurwa vuba, bigatuma abaturage bamwe batinya gutanga amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko polisi itari ibizi ariko ko ubu bagiye gukurikirana iki kibazo.

Yabwiye abaturage ko ubufatanye bwabo ari ingenzi kugira ngo ibyaha bikumirwe cyangwa bikemurwe mu buryo bwihuse. “Uwakorewe icyaha akwiye guhita atanga ikirego,” yakomeje, ashimangira ko umuhoro atari igikoresho gikwiye kujyanwa mu tubari kandi ko aho byagaragara, inzego zibifite mu nshingano zizabikurikirana.

Polisi y’u Rwanda kandi iributsa ko amategeko y’igihugu ahana umuntu wese witwaza ibikoresho byashobora guteza umutekano muke, harimo n’imihoro, icyuma n’ibindi, igihano kikaba gihanishwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 bitewe n’uburemere bw’icyaha, nk’uko biteganywa mu Itegeko N° 09/2000 ryo ku wa 16 Kamena 2000, ingingo ya 23.

Previous Post

Nyamasheke:Umusaza n’umukecuru benda kwicana

Next Post

Menya ibyihariye ku masezerano mashya u Rwanda na Mozambique byasinyanye

Next Post
Menya ibyihariye ku masezerano mashya u Rwanda na Mozambique byasinyanye

Menya ibyihariye ku masezerano mashya u Rwanda na Mozambique byasinyanye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved