Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe abantu 24 bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, aho bangiza imyaka n’imirima y’abaturage.
Iyi operasiyo yabaye mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025, mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya drones.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi igahita ikoresha drone ibakurikirana. Yongeyeho ko mbere yo kugera ku rwego rwo kubafata, abaturage baba barabanje guhabwa inyigisho ku ngaruka z’ibi bikorwa byangiza imirima, ubutaka n’ibidukikije.
IP Ngirabakunzi yagize ati: “Dutanga ubukangurambaga n’inama, ariko iyo bigaragara ko hari abananiranye bagakomeza kwangiza bagenzi babo no gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, tugomba kubakurikirana kugira ngo biharwe n’amategeko.”
Polisi ikomeza gushimangira ko ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikomeje guhangayikishiriza abaturage hirya no hino mu gihugu, ikaba ikangurira ababishoramo kubireka bakareka gusubiza inyuma iterambere ry’abaturanyi babo.
Abatawe muri yombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, aho bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

IVOMO:umuseke




