• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Musanze: Abagabo barenda kwicishwa inkoni n’abagore bishakiye

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 30, 2025
in Amakuru
0
Musanze: Umusore yiyahuye kubera amakimbirane yo mu muryango
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Musanze no mu nkengero zako bavuga ko bamwe mu bagore babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikaba byaratumye bamwe batangira kubahohotera no kubakubita. Aba bagabo bavuga ko bagorwa no kugaragaza ibibazo byabo kuko baba batinya gusekwa.

Umwe muri bo yagize ati:
“Nta mugabo ukivuga, inkoni zigiye kutwica. Twararembye, inkoni zaratwishe, twabuze aho dutabariza. Bo bavuga ko ari uburinganire, ariko twe nta jambo tugifite. Murabona se tuzajya he?”

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Undi na we ati:
“Twarashize, abagore basuzugura abagabo. Kenshi umugore ataha nijoro agasanga umugabo yageze mu rugo. Iyo agukubise ntushobora kubivuga, nonese wari wabona umugabo uvuye mu rugo iwe ngo ajye kurega umugore ku muyobozi w’umudugudu? Baramuseka! iyo dukubiswe turaceceka.”

Ku ruhande rw’abagore, bamwe bemera ko koko hari abo ihame ry’uburinganire baryumvabnabi, bikabatera kudaha agaciro abagabo babo ndetse no kubasuzugura. Umwe muri bo yagize ati:
“Uburinganire bavuga ni uko umugabo akomeza kuba umugabo n’umugore akomeza kuba umugore. Si ugusuzugurana cyangwa guhohotera abo tubana na bo.”

Madame Mutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu, avuga ko abagabo bahohoterwa bakwiye gutinyuka bagashaka ubufasha mu nzego z’ubutabera, kandi ko ababakozeho bagomba guhanwa n’amategeko kimwe n’abandi bose.

Yagize ati:
“Turashishikariza abagabo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa kujya bagana inzego zibishinzwe. Hari igihe inzego zitabyitwaramo neza, ariko bikwiye gukosoka. Kuba umuntu yahohotewe akaba ari umugabo ntibikwiye gutuma atakirwa neza. N’umugore ukoze ihohoterwa arahanwa, kuko nta tegeko rivuga ko adahanwa. By’umwihariko, imyitwarire mibi irimo ubusinzi, kurwana cyangwa gusuzugura abo mubana ntabwo ari bwo buringanire n’ubwuzuzanye. Ihame ry’uburinganire ni ugusangira amahirwe n’uburenganzira mu byiza, si mu bibi.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye gushyira imbaraga mu kubaka umuryango utuje kandi utekanye, amakimbirane mu miryango akomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu. Hari bamwe mu bagabo bemeza ko iyo ihohoterwa ribarenze bahitamo guhunga ingo zabo kubera guhohoterwa n’abagore babo bitwaje kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Previous Post

Ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo iri mu mazi abira nyuma yo gukora amayeri bikanga kuyihira

Next Post

Qatar yahaye Israel imbabazi nyuma y’ibyo iherutse kuyikorera

Next Post
Qatar yahaye Israel imbabazi nyuma y’ibyo iherutse kuyikorera

Qatar yahaye Israel imbabazi nyuma y'ibyo iherutse kuyikorera

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved