Umusore witwa Kwizera Emmanuel, w’imyaka 19 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Muzamuzi, Akagari ka Gashorera, Umurenge wa Nyabinoni, Akarere ka Muhanga, yitabye Imana arohamye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo yashoreraga inka ayijyanye mu isoko.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Nsabimana François, avuga ko Kwizera yari avuye iwabo i Nyabinoni, ashoreye inka ayijyanye mu isoko ryo mu Karere ka Ngororero.
Bivugwa ko yari afite gahunda yo guhura n’umugabo wagombaga kumufasha kwambutsa inka ku kiraro cya Nyabarongo (Bourguet Bridge) giherereye mu Murenge wa Kibangu.
Gitifu Nsabimana asobanura ko inka yagiye yiruka igana ku mazi, maze Kwizera agerageza kuyikurura n’umugozi, ariko kubera ko inka yamurushaga imbaraga, iramukurura imujugunya mu mazi, ararohama.
Inka yo yabashije kwambuka ijya hakurya, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana niba yagaruwe cyangwa yarageze mu isoko.
Nsabimana avuga ko inzego z’ibanze hamwe n’abaturage batangiye ibikorwa byo gushakisha umurambo kuva mu rukerera, ariko kugeza ku gicamunsi ntibarawubona.
Ati: “Turi kumwe na DASSO, ababyeyi be n’abazi koga, turacyashakisha umurambo kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ayo makuru, avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi (Marines) bamaze kubimenyeshwa kandi batangiye ibikorwa byo gushaka umurambo.
Yasabye abaturage kwirinda kujya mu mazi cyangwa kuyambukiramo amatungo, cyane muri ibi bihe by’imvura, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
CIP Kamanzi kandi yibukije abaturage ko gutangira amakuru ku gihe bifasha mu gutabara hakiri kare no gukumira impanuka nk’izi.




