• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Umunyonzi yagonganye n’imodoka itwara abagenzi afatwa mu mapine igenda imukurura mu muhanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 4, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Umunyonzi yagonganye n’imodoka itwara abagenzi afatwa mu mapine igenda imukurura mu muhanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu muri Muhanga habereye impanuka ikomeye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ifite plaque RAI 312 X yagongaga umunyonzi, imusiga arembye cyane.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, munsi y’Ishuri rya Muzika, hafi y’ibitaro bya Kabgayi, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ababonye ibyabaye babwiye Umuseke ko iyo modoka yavaga i Kigali yerekeza mu Ruhango, mu gace kazwi nka ku Buhanda.

Bavuga ko umunyonzi wari utwaye igare yaturukaga mu Mujyi wa Muhanga afite umuvuduko mwinshi, akaza kwinjira mu nzira imodoka yari irimo, bigatuma ayitambika imbere ikamugonga.

Umwe mu baturage yagize ati:

> “Umushoferi yari amaze kumubona agerageza guhunga ariko umunyonzi yaramwitambitse, bigera aho amwinjiramo.”

Ngendahimana Placide, umushoferi wari utwaye iyo Coaster, nawe yemeje ko yagerageje guhunga ariko biranga.

> “Uwari ku igare yavaga mu Mujyi wa Muhanga, afite umuvuduko ukomeye cyane, birangira yituye ku modoka,” .

yakomeretse bikomeye, kandi bivugwa ko nta byangombwa yari afite. Bamwe mu baturage bo hafi bavuga ko ashobora kuba akomoka mu gace ka Mpanga mu Karere ka Ruhango, ariko imyirondoro ye ntiramenyekana neza.

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera itangira iperereza, ndetse inahamagaza Ambulance yo mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo imujyane kwa muganga.

Previous Post

Imbuga nkoranyambaga zimuhesheje imodoka ye ya mbere nyuma y’igihe kitari gito – Amafoto

Next Post

Umutekamutwe yafatiwe i Rubavu amaze kwiba 120 000 Frw umucuruzi wa Mobile Money akoresheje amayeri

Next Post
Umutekamutwe yafatiwe i Rubavu amaze kwiba 120 000 Frw umucuruzi wa Mobile Money akoresheje amayeri

Umutekamutwe yafatiwe i Rubavu amaze kwiba 120 000 Frw umucuruzi wa Mobile Money akoresheje amayeri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved