Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije umunyamategeko wunganira abandi mu manza, Me Kanani Boniface, icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 15, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Iki cyemezo cyasomwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, nyuma y’uko Urukiko rusanze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bifite ishingiro.
Urukiko kandi rwemeje ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe n’uwakorewe icyaha gifite ishingiro, rutegeka Me Kanani Boniface gutanga indishyi zingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) azahabwa umwana wahohotewe.
Muri uru rubanza, Urukiko rwahamije kandi Mizero Violette icyaha cyo kuba icyitso, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu (5).
Mu iburanisha ryabanje, Me Kanani Boniface yari yahakanye ibyaha byose yaregwaga. Icyo gihe habaye impaka ndende mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, cyane cyane ku cyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyasaba ko urubanza ruburanishwa mu muheezo.
Abanyamategeko batatu bunganiraga uregwa bari bamaganye icyo cyifuzo, bagaragaza ko mu iburanisha nta mwana wari uhari, bityo ko nta mpamvu yari ihari yo kuruburanisha mu muheezo.
Gusa Urukiko rwaje kwemeza icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, ruburanisha urubanza mu muheezo hashingiwe ku bwoko bw’icyaha cyari kiregwa.




