Mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, haravugwa urupfu rwa Mukeshimana wakubiswe n’umugabo we Serubuga Silas babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ahita ahasiga ubuzima.
Byabereye mu gace ka Remera, aho bivugwa ko Serubuga na Mukeshimana bari kumwe n’undi mugabo witwa Bagirubwira Michel, basangiye inzoga, bageze mu nzira batangira kumukubita bikomeye kugeza ubwo bamusize ari intere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane kuva aho batangiye kubana, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Ati: “Amakuru dufite ni uko aba bagabo bombi bakubise nyakwigendera mu gihe imvura yagwaga. Bamubonye arembye cyane bamuta hasi barataha.”
Abaturage bamaze kumenya iby’uru rugomo bahuruje, Polisi n’Ubugenzacyaha (RIB) bahita bitaba. Ubu iperereza ryamaze gutangira mu rwego rwo kumenya imvano n’abagize uruhare mu rupfu rwa Mukeshimana.
Gitifu Gakwerere yasabye abaturage kurwanya ihohotera rishingiye ku rugomo, ndetse no gutangira amakuru ku gihe iyo habaye amakimbirane mu miryango. Yanashimangiye ko ababanaga batarasezeranye bakwiye kwihutira gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo birinde amakimbirane akenshi akurura ibibazo bikomeye nk’ibi.
Ivomo:Umuseke




