• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Umugore yakubiswe n’abagabo babiri arapfa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 17, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Umugore yakubiswe n’abagabo babiri arapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, haravugwa urupfu rwa Mukeshimana wakubiswe n’umugabo we Serubuga Silas  babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ahita ahasiga ubuzima.

Byabereye mu gace ka Remera, aho bivugwa ko Serubuga na Mukeshimana bari kumwe n’undi mugabo witwa Bagirubwira Michel, basangiye inzoga, bageze mu nzira batangira kumukubita bikomeye kugeza ubwo bamusize ari intere.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ugaragaramo amakimbirane kuva aho batangiye kubana, mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Ati: “Amakuru dufite ni uko aba bagabo bombi bakubise nyakwigendera mu gihe imvura yagwaga. Bamubonye arembye cyane bamuta hasi barataha.”

Abaturage bamaze kumenya iby’uru rugomo bahuruje, Polisi n’Ubugenzacyaha (RIB) bahita bitaba. Ubu iperereza ryamaze gutangira mu rwego rwo kumenya imvano n’abagize uruhare mu rupfu rwa Mukeshimana.

Gitifu Gakwerere yasabye abaturage kurwanya ihohotera rishingiye ku rugomo, ndetse no gutangira amakuru ku gihe iyo habaye amakimbirane mu miryango. Yanashimangiye ko ababanaga batarasezeranye bakwiye kwihutira gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo birinde amakimbirane akenshi akurura ibibazo bikomeye nk’ibi.

Ivomo:Umuseke

 

Previous Post

Ibyavuye mu rubanza rwa Bishop Gafaranga byamenyekanye

Next Post

Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 22 muri Nijeri

Next Post
Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 22 muri Nijeri

Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 22 muri Nijeri

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved