• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Babiri barimo umwe wagiye gusambanya umukecuru akamurumwa ururimi batawe muri yombi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 7, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Babiri barimo umwe wagiye gusambanya umukecuru akamurumwa ururimi batawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ku wa 11 Kanama 2025, itangazamakuru ryamenye inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 58 ukomoka mu mudugudu wa Mugari, akagari ka Rubyino, umurenge wa Kibangu, mu karere ka Muhanga, uri mu bitaro bya Nyabikenke nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abasore bane bamusanze mu nzira ataha nijoro.

Uwo mugore yavuze ko ibyo byabaye ku wa 7 Kanama 2025, ubwo yari avuye mu rugendo ajya iwe nijoro.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Yagize ati:“Bamwe barankubise abandi bajya hejuru yanjye baransambanya ku gahato. Udukingirizo bakoreshaga baturekaye aho, ngerageza kwirwanaho biranga. Kubera ko bankubise, nkanegekara Ariko narababonye n’amaso yanjye, bari abasore bane.”

Yakomeje avuga ko ubwo yafashwe ku ngufu yagerageje kwirwanaho akaruma umwe ururimi:

Ati“Icyo natekereje icyo gihe ni ukwihagararaho, ndamuruma ururimi turarufata turujyana kuri RIB.”

Tuyishime Vedaste, Umukuru w’Umudugudu wa Mugari, yabwiye itangazamakuru ko abaturage yafatanyije nabaturage bamujyanye ku bitaro bya Nyabikenke bamusanze mu muhanda arembye.

Yagize ati: “Twahasanze udukingirizo tune twakoreshejwe ndetse tubona n’igice cy’inyama cy’ururimi.”

Mu gihe itangazamakuru ryakoraga iperereza, ryageze ku musore w’imyaka 21 wo mu kagari ka Jurwe mu murenge wa Kibangu, bivugwa ko ari umwe mu bakekwaho iki gikorwa. Uyu musore yemeye ko ururimi rwe rwaciwe n’uwo mugore, ariko avuga ko we bari bumvikanye gukorana mibonano, hanyuma undi musore akaza gufata uwo mugore ku ngufu.

Yagize ati: “Mugenzi wanjye we yahise amusambanya ku ngufu. Yari yasinze. Njye nari numvikanye n’uwo mugore mbere, ariko nkiri kumwe na bo, nagiye kumukoraho ahita aruma ururimi. Ariko narintarabikora.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yahamirije itangazamakuru ku itariki ya 10 Kanama ko iperereza ryatangiye, kandi ko abasore babiri bakekwaho icyaha bafashwe bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati: “Urumwe ururimi yararwaciwe, we na mugenzi we barafashwe kandi ubu bari mu maboko ya RIB.”

Amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, avuga ko:

“Umuntu wese ukorana n’abandi kurenza umwe bagafatanya gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo cya burundu.”

Previous Post

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 64 yaguye muri ruhurura

Next Post

Ntibisanzwe: Umugabo yavuye ku mugabane w’Afurika ajya kuwundi mugabane agendeye mu mutaka

Next Post
Ntibisanzwe: Umugabo yavuye ku mugabane w’Afurika ajya kuwundi mugabane agendeye mu mutaka

Ntibisanzwe: Umugabo yavuye ku mugabane w'Afurika ajya kuwundi mugabane agendeye mu mutaka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved