Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert, uzwi cyane ku izina rya Barafinda, ari mu myiteguro yo kurushinga n’umukunzi we Mpinganzima.
Tariki 30 Nzeri 2024 nibwo uyu mukinnyi yambitse impeta Mpinganzima, amusaba ko yazamubera umufasha, maze umukobwa abihamya atazuyaje.
Hashize igihe kirenga umwaka, aba bombi bongeye kugaragara mu birori byabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho basezeranye imbere y’amategeko. Mpinganzima na Mugisha Gilbert bakuranye kuva kera, gusa baza gutandukana ubwo umwe yagumaga mu Rwanda undi ajya kubana n’umuryango we muri Canada.
Nyuma y’igihe gito, hasohotse ubutumire bwerekana ko ibirori byabo imbere y’Imana bizabera kuri iki Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025.
Biravugwa ko Mugisha Gilbert atazajyana na bagenzi be ba APR FC muri Misiri, aho ikipe iri gukomereza imyiteguro y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izahuramo na Pyramids FC.
Uretse Gilbert, undi mukinnyi wasigaye ni Cheick Djibril Ouattara, uri kugarura imbaraga nyuma y’indwara yamubujije gukina umukino ubanza.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, ukazabera kuri 30 June Stadium muri Misiri, utangire saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.





