• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Politics

Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yageje ku baturage risoza umwaka yongemo iryibasira u Rwanda

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 1, 2026
in Politics
0
Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yageje ku baturage risoza umwaka yongemo iryibasira u Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwijundika u Rwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yagejeje ku baturage b’igihugu cye mu ijoro ryakeye.

Muri iryo jambo, Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bufitanye umubano mwiza n’ibihugu byinshi byo mu karere, ariko agaragaza ko umubano n’u Rwanda utifashe neza, avuga ko bagifitanye amakimbirane atarakemutse.

Related posts

Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda agiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko ya Congo

Amasezerano ya Washington hagati ya RDC n’u Rwanda agiye kuganirwaho mu Nteko Ishingamategeko ya Congo

March 16, 2026
Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

Burkina Faso: Amashyaka ya politiki yose yakoreraga muri iki gihugu arenga 100 yasenywe

January 30, 2026

Yagize ati: “Turishimira umubano mwiza dufitanye n’ibihugu duturanye, ariko ku bireba u Rwanda, ntiduhagaze neza kuko tutabona ubushake bwarwo bwo gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere.”

Uyu mukuru w’igihugu yongeye gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Burundi bukurikirana hafi ibibera muri icyo gihugu kubera impungenge z’uko byakurikirwa n’ibibazo by’umutekano ku gihugu cye.

Yavuze ko u Burundi bufite amakuru avuga ko u Rwanda rufasha abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burundi, anongeraho ko hari impungenge z’uko ibibazo byo muri Congo byakurikirwa n’ibikorwa byibasira u Burundi.

Mu magambo asa n’agaragaza gushaka inzira y’ibiganiro, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwagiye bugerageza kwegera u Rwanda kugira ngo impande zombi zigirane ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane mu mahoro, ariko ngo ntihaboneke ibisubizo bifatika.

Yanavuze ko u Burundi butigeze bubona ibisobanuro bifatika biturutse ku buyobozi bw’u Rwanda byatuma bugabwaho ibitero, asaba amahanga kugira uruhare mu gushishikariza u Rwanda gutanga abantu ashinja kuba baragize uruhare mu byaha byibasiye u Burundi, ngo bashyikirizwe ubutabera.

Mu myaka ishize, Perezida Ndayishimiye yakunze gushinja u Rwanda kugira imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu cye. Ni mu gihe u Rwanda rwakunze kubihakana kenshi, rugaragaza ko nta mugambi wo gutera u Burundi rufite kandi ko rutagira umutwe uwo ari wo wose urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rushyigikiye.

Previous Post

FARDC yanze gusohoka amara masa ihitamo gusiga isahuye umujyi

Next Post

Kicukiro: Imodoka yacitse feri igwa hejuru y’inzu yari iryamyemo umusore

Next Post
Kicukiro: Imodoka yacitse feri igwa hejuru y’inzu yari iryamyemo umusore

Kicukiro: Imodoka yacitse feri igwa hejuru y'inzu yari iryamyemo umusore

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved