Umuraperi Shizzo yambitse impeta umunyamakuru Tessy wubatse izina rikomeye, cyane cyane agikora kuri Isango Star.
Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Dubai mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2025, bibera imbere y’inshuti zabo zirimo Habimana Hussen Eto’o uzwi muri Rayon Sports ndetse n’umuhanzikazi Bwiza.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho.
Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bakavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Alliah Cool baje gutandukana mu 2020.
Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.




![Mu birori byabereye i Dubai bikitabirwa n’abarimo Bwiza, Umunyamakuru Tessy yaterewe ivi [Amafoto]](https://edia.rw/wp-content/uploads/2025/06/IMG-20250615-WA0000-750x375.jpg)



