• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima abasaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
September 19, 2025
in Amakuru
0
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima abasaba u Rwanda gukuraho ubwirinzi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari ibihugu bihora bigambirira gusenya u Rwanda, ashimangira ko ingamba z’umutekano zizakomeza gushyirwaho mu gihe umutwe wa FDLR ugihari.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, cyabereye ku cyicaro cy’iri huriro Kacyiru, cyahuriranye n’inama rusange.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imibanire y’u Rwanda n’amahanga ikomeje kuba myiza cyane kubera isura nziza rwubatse ruyikesha imiyoborere ya Perezida Paul Kagame ndetse n’ibyagezweho mu iterambere. Kuri ubu, u Rwanda rufite ambasade 47 hirya no hino ku isi, harimo 10 zafunguwe guhera mu 2019.

Ku birebana n’umubano n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko nta cyahindutse kuko cyakomeje gusuzugura amasezerano y’amahoro yashyiriweho gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Yagize ati: “Ni nk’aho RDC itigeze isinya ayo masezerano.”

Yakomeje asobanura ko iki gihugu gikomeje kwifashisha abacanshuro barimo abo muri Colombia, ndetse ko imvugo zishyigikira urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi zikomeje kwiyongera.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yanenze Loni, agaragaza ko ntacyo yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko kugeza ubu ikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR usanzwe ufatiwe nk’uw’iterabwoba. Yagize ati: “Ntibitangaje kuko na mbere batubwiraga ko tugomba kurekura Ingabire Victoire ako kanya. Ni ubwa gatatu bafashe umwanzuro nk’uyu, kuva mu 2013, 2016 kugeza 2025. Hari agasuzuguro karimo.”

Ku birebana n’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) usaba irekurwa rya Ingabire Victoire, yavuze ko ari agasuzuguro ndetse gashushanya politiki ya mpatsibihugu. Ati: “Ese barashaka ko u Rwanda ruba umuyonga? U Rwanda rurugarijwe, kandi twabahaye ibimenyetso bihagije. Ingamba z’ubwirinzi zizakomeza kubaho mu gihe FDLR igihari.”

Na we yongeyeho ko u Rwanda rudashobora kubaho rudafite ingamba z’umutekano zirurinda.

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwanzuro wa EU ukwiye kwamaganwa kuko ari ugusuzugura igihugu cyigenga. Ati: “Si agasuzuguro gusa, ni nko gufata igihugu nk’intara yawe. Twese tuzi uwo mudamu, uburyo yasabye imbabazi n’uko yaziherewe. Kuba bongeye kugaruka kuri ibi bigaragaza ko hari ibimuri inyuma.”

Abahagarariye imitwe ya politiki mu Rwanda bashimangiye ko mu gihugu hari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu buryo bwubahiriza amategeko, bityo amahanga adakwiye kurutegeka uko rugomba kubaho.

Depite Nizeyimana Pie na we yamaganye imyanzuro ya EU, agaragaza ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko. Yatanze urugero ku bwisanzure bwe nk’umuyobozi w’ishyaka rya politiki, avuga ko atigeze abuzwa gutanga ibitekerezo bye, ariko akabikora mu buryo budabangamiye uburenganzira bw’abandi.

Previous Post

Biteye agahinda: Gasabo umugabo yakubise umugore we inyundo ntiyanyurwa ahita amukeba ijosi

Next Post

RDB yasohoye amabwiriza mashya ku bikorwa byo kwidagadura mu gihe cy’isiganwa ry’amagare

Next Post
RDB yasohoye amabwiriza mashya ku bikorwa byo kwidagadura mu gihe cy’isiganwa ry’amagare

RDB yasohoye amabwiriza mashya ku bikorwa byo kwidagadura mu gihe cy’isiganwa ry’amagare

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved