Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, zagabye ibitero hifashishijwe drone z’intambara mu gace ka Minembwe, kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo bitero byemejwe n’ihuriro AFC/M23, ribinyujije ku muvugizi waryo Lawrence Kanyuka, wavuze ko byibasiye umudugudu wa Mukoko n’utundi duce tuwukikije.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Kanyuka yavuze ko izo drone zagabye ibitero mu buryo butarobanura intego, bigakorerwa ahatuwe n’abaturage basivili. Yagaragaje ko ibyo byagize ingaruka zikomeye, zirimo urupfu rw’abagore n’abana, ndetse n’ihunga ry’abaturage benshi bava mu byabo.
Nubwo AFC/M23 itatangaje umubare nyakuri w’abaguye muri ibyo bitero, yavuze ko byagize ingaruka zikomeye ku baturage, byongera umutekano muke mu gace ka Minembwe.
Iryo huriro ryamaganye byimazeyo ibyo ryise ihohoterwa rikorerwa abasivili bo mu Burasirazuba bwa RDC, rishinja ingabo za Leta ya Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, no kudaha agaciro amategeko mpuzamahanga agenga intambara n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
AFC/M23 yanavuze ko ibi bitero byifashishije drone ari intambwe ishobora guteza ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere, kuko bigaragaza gukomeza kwibasira abaturage b’inzirakarengane.
Ibi bitero byo muri Minembwe byakurikiye ibindi biherutse kugabwa mu mujyi wa Masisi, aho amakuru avuga ko abaturage bagera kuri 20 bahasize ubuzima, mu gihe abandi barenga 40 bakomeretse.




