AG Promoter, yateye intambwe ikomeye mu rukundo rwe na Micky amwambika impeta y’urudashira, banatangaza ko ubukwe bwabo buri hafi. Ibimenyetso byatanzwe byanagaragaje ko bashobora kuba bari mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo.
Ibi birori byabaye mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu busitani bwo ku i Rebero, aho inshuti zabo za hafi zari zatumiwe mu ibanga rikomeye.
Micky, wahagejejwe atabizi neza, yavuze ko yari afite amakuru y’uko hari gahunda yo kumwambika impeta ariko atari azi itariki. Yavuze ko yari yatekereje ko bizabera i Rubavu (Gisenyi), ari nayo mpamvu ibyabaye byamutunguye cyane ubwo yinjiraga mu nzu yuzuyemo abari bamwiteguye bamushimira.
Mu kiganiro micky yagiranye na IGIHE yagize Ati:”Ndishimye cyane. Uyu munsi natekerezaga ko ndi kujya mu kwizihiza isabukuru y’inshuti y’umukunzi wa Nyambo uba mu mahanga, nuko biba surprise. Narimbizi ko bizabaho ariko sinari nzi umunsi n’ukuntu bizategurwa,”
Ku ruhande rwe, AG Promoter yavuze ko atigeze agira impungenge ko Micky ashobora kwanga kwambara impeta, kuko kuva bahura bwa mbere mu 2024 ari we yumvise mu mutima we ko ari umugore w’inzozi ze. Ati, igihe yamuzaniraga akazi ka miliyoni 0.5 Frw akagakorera ubuntu, yahise abona ko afite umutima udasanzwe.
Yahakanye ko ibi byaba ari umukino nk’uko bamwe bakunze kubacyeka kubera imikinire yabo ku mbuga nkoranyambaga, ashimangira ko iby’urukundo rwe atari ikintu yakinisha.
Abari bitabiriye ibi birori babonye umusore ahora anyuzamo akora ku nda ya Micky, bituma havuka ibibazo ku kuba bashobora kuba bitegura umwana. Micky yasubije mu buryo butanga igisobanuro ariko kikazagira icyo kibyongeraho mu minsi iri imbere
Ati:”Hari byinshi abantu bazagenda bamenya. Abatugaya ni benshi, ariko nzabibabwira uko igihe kizagenda kigera.”
Micky yemeje ko gusezerana imbere y’amategeko byari biteganyijwe kuba muri Kanama 2025, ariko bihagarikwa kubera ko we yari atarabona indangamuntu bisabwa mu byangombwa by’ubwanditse bw’iyo mihango.
AG Promoter na Micky batangiye gukundana mu 2024, gusa bagiye bashaka kurugira ibanga umwanya munini mbere yo kurwerura mu ruhame. Ubu bombi bemeje ko bari mu myiteguro y’ubukwe, kandi ko ibirori bikomeye biri imbere.





