• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 23, 2025
in Uncategorized
0
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2025 hitezwe imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure, inkangu n’inkuba, bityo isaba abaturage kuba maso no gukurikiza inama zihatangirwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zayo.

Mu butumwa yanyujije kuri telefoni zigendanwa, MINEMA yavuze ko kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2025, hari ibyago byo kuba imvura nyinshi yazana imyuzure n’inkangu mu bice bitandukanye by’igihugu, isaba abantu gufata ingamba z’ubwirinzi no kugendera ku mabwiriza y’inzego z’ibanze.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima

Inyeshyamba za Wazalendo zasubiranyemo hagati yazo bamwe bahasiga ubuzima

October 17, 2025

Ibi bije nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyari cyatangaje ko imvura yo mu kwezi k’Ukwakira 2025 izaba iri hejuru y’impuzandengo mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, naho mu gice cya kabiri ikazaba iri hasi gato y’isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko igihe cy’imvura y’umuhindo kizagera ku musozo mu Ukuboza 2025, aho biteganyijwe ko mu Ntara y’Iburengerazuba (uretse mu kibaya cya Bugarama), mu Ntara y’Amajyaruguru (uretse amajyepfo ya Gicumbi, Rulindo na Gakenke), ndetse no mu majyaruguru ya Muhanga n’uburengerazuba bwa Nyamagabe na Nyaruguru, hazagwa imvura hagati ya milimetero 250 na 300.

Mu bindi bice by’igihugu harimo Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo (uretse Amayaga), amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, ndetse n’uturere twa Nyagatare (uretse amajyepfo yaho) na Gatsibo (uretse iburasirazuba n’amajyepfo yaho), hateganyijwe imvura hagati ya milimetero 200 na 250.

Meteo Rwanda isaba abaturage gukomeza kugira ubushishozi, bagafata ingamba zishobora kugabanya ingaruka zituruka ku mvura nyinshi n’umuyaga, kandi bagakurikiza amabwiriza n’amategeko agenga gukumira ibiza.

Imibare ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014 na 2023, ibiza byahitanye abantu 1,595, bigakomeretsa abandi 2,368. Muri bo, 307 bishwe n’imyuzure, 425 bazizwa n’inkangu, 538 bagapfa bazize inkuba, 315 bagapfira mu mvura nyinshi, naho 10 bakicwa n’umuyaga mwinshi.

Previous Post

NIDA yatangaje igihe izatangirira gufata amafoto n’amakuru y’Abanyarwanda azajya ku ndangamuntu koranabuhanga

Next Post

Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa we n’umugorewe bagaragaye basohokeye ku mazi

Next Post
Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa  we n’umugorewe bagaragaye basohokeye ku mazi

Bishop Gafaranga nyuma yo gufungurwa we n'umugorewe bagaragaye basohokeye ku mazi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved