Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique ari kugirira mu Rwanda, Kigali na Maputo byasinyanye amasezerano mashya agamije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.
Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we w’i Maputo, bagirana ibiganiro byihariye bigaruka ku mubano w’Ibihugu byombi n’inzira zo kuwukomeza.
Amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu yashyizweho umukono hagati y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo cya Mozambique gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa hanze. Yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade.
Mu rwego rw’umutekano, u Rwanda na Mozambique byemeje kongera ubufatanye mu kurwanya iterabwoba bikunze kwibasira Intara ya Cabo Delgado. Aya masezerano yasinywe n’abaminisitiri b’ingabo ku mpande zombi, Juvenal Marizamunda w’u Rwanda na Maj Gen Cristóvão Artur Chume wa Mozambique.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Mozambique bifitanye ubucuti budasanzwe. Yagize ati: “Uretse kuba inshuti, turi n’abavandimwe. Ubu hasigaye gushyira mu bikorwa amasezerano twashyizeho umukono kugira ngo agaragaze umusaruro.”
Yakomeje asobanura ko intambwe imaze guterwa mu mikoranire, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’ubucuruzi, ari ikimenyetso cy’umubano ukura neza hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Kagame yibukije ko ibibazo byugarije Afurika nk’ubuhezanguni n’ubukene bisaba ko Abanyafurika ubwabo bashyira hamwe. Ati: “Ni twe ubwacu tugomba kwishakamo ibisubizo. Ubufasha bw’amahanga ntibushobora kuduhesha amahoro arambye n’iterambere ryihuse.”
Perezida Chapo nawe biteganyijwe ko azitabira ibiganiro bitandukanye mu minsi ibiri azamara mu Rwanda, bikazahuza inzego zitandukanye mu rwego rwo gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu byombi.




