Kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho ngarukamwaka y’abayobozi bakiri bato n’abashakanye, ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship, asaba abakiri bato gushyira imbaraga mu kubaka urugo rwabo aho gushora cyane mu birori by’ubukwe.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru zituma ingo zisenyuka ari ukutita ku nshingano z’urugo, aho bamwe baheranwa no gutegura ibirori by’ubukwe batibaza niba ibyo birori biruta kubaka urugo rwiza . Yasabye abakiri bato kwibaza niba gufata umwanzuro wo kubana biterwa n’urukundo, igitutu cy’imiryango cyangwa izindi impamvu.
Yasobanuye ko urugo ari rwo “Rwanda ruto”, rukaba ijuru rito aho umwana wese avukira kandi agakurira mu rukundo. Yibukije abakiri bato ko inshingano zabo zo gusigasira igihugu zitangirira mu ngo zabo, maze abasaba kurangwa n’urukundo nyakuri, kwihangana no kubahana.
Madamu Jeannette Kagame yongeraho ko ababyeyi n’imiryango bagomba gushyigikira abana babo mu rugendo rwo gushinga urugo, kugira ngo bazavemo abayobozi bazima, bubake ingo zihamye kandi ziteye imbere.
Ati: “Urukundo rurangwa n’ubwitange, kwihangana no kubahana ni rwo rutera umudendezo mu rugo. Umunezero w’abashakanye ni cyo kibatsi n’igicaniro cy’urukundo bazasangiza abana babo, bakazabihererekanya uko ibisekuru bisimburana.”
Yasoreje ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, ashimangira ko gukorera hamwe no gusigasira indangagaciro z’urugo ari byo bizatuma abakiri bato bubaka ingo zitekanye, zifite umurage uhamye w’ubuyobozi n’urukundo.




