Ishyaka LGD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko Perezida waryo, Augustin Matata Ponyo, yahunze igihugu.
Matata yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC kuva muri Mata 2012 kugeza mu Ugushyingo 2016, aba na Senateri kuva muri Werurwe 2019 kugeza muri Gicurasi 2025.
Umunyamabanga Mukuru wa LGD, Francklin Tshamala, tariki ya 31 Gicurasi yari yatangaje ko tariki ya 21 z’uko kwezi, Matata yaburiwe irengero nyuma y’umunsi umwe ahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo.
Tariki ya 20 Gicurasi, urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa RDC rwari rwahamije Matata kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka icyanya cy’inganda z’ubuhinzi cya Bukanga-Lonzo.
Uru rukiko rwakatiye Matata kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato ifitiye RDC akamaro, gusa uyu munyapolitiki we yagaragaje ko uru rubanza rugamije inyungu za politiki, aho kuba iz’ubutabera.
Kuri uyu wa 2 Kanama 2025, Tshamala yamenyesheje abanyamakuru ko yavuganye na Matata kuri telefone, amubwira ko ari mu buhungiro bitewe n’ubutegetsi bwa RDC bwirengagije ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko “Nta Munye-Congo ugomba kwirukanwa ku butaka bw’igihugu, guhatirwa kujya mu buhungiro cyangwa se ngo ajyanwe kuba ahatari mu rugo rwe.”
Tshamala yagize ati “Yatubwiye ko yagiye mu buhungiro bitewe n’ubutegetsi bwarenze ku ngingo ya 30 y’Itegeko Nshinga, igika cya 2. Igihe nikigera, tuzababwira aho yahisemo kuba.”
LGD yatangaje ko Matata azakomeza guharanira ko amategeko ya RDC yubahirizwa, afatanyije n’abandi banyapolitiki baba abari imbere mu gihugu cyabo n’abari hanze.




