• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Maj. Gen. Sultani Makenga yemeye kurekura abasirikaye ba FARDC bari barafashwe na M23 bagasubira i Kinshasa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 4, 2026
in Amakuru
0
Maj. Gen. Sultani Makenga yemeye kurekura abasirikaye ba FARDC bari barafashwe na M23 bagasubira i Kinshasa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ihuriro riharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ARC), Maj. Gen. Sultani Makenga, ku wa Gatanu yagiriye uruzinduko mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakunze kubera ibikorwa bya gisirikare bikomeye.

Muri uru ruzinduko, Maj. Gen. Makenga yasuye ahari abantu bafashwe mu mirwano, barimo abasirikare b’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, bose bari barashyizwe mu maboko y’ingabo za ARC/AFC/M23.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Yaganiriye na bo arabahumuriza, abizeza ko bafashwe neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z’intambara.

Yanavuze ko umuntu wese wifuza kwinjira ku bushake mu ngabo za AFC/M23 afite uburenganzira bwo kubikora, ashimangira ko bahisemo guha abantu amahitamo aho kubahatira imyanzuro.

Byongeye, Maj. Gen. Makenga yatangaje ko abafite icyifuzo cyo gusubira mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa bazabifashwamo binyuze mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa, kizakorwa ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC), isanzwe igira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no guhuza impande zishyamiranye mu bihe by’intambara.

Uru ruzinduko ruje mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba muke, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro ihanganye n’ingabo za Leta, bigatuma ikibazo cy’imfungwa z’intambara n’imibanire y’impande zihanganye gikomeza kuba ingingo ikomeye mu biganiro mpuzamahanga.

Previous Post

Dj Toxxyk uherutse kugonga umu polisi agapfa ibye bifashe indi ntera nyuma yo gusanga nta ruhushya rwo gutwara agira

Next Post

Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC

Next Post
Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC

Kibati: Habaye imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na FARDC

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved