Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ikipe ya Liverpool FC yerekanye intangiriro nziza muri shampiyona ya Premier League itsinda Arsenal igitego 1–0 ku kibuga cyayo cya Anfield, iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Umukino watangiye amakipe yombi yitonze cyane ubona ko atuje, Mu gice cya mbere nta buryo bufatika bw’ibitego bwabonetse, uretse utugeragezo twa kure tutigeze tubuza abanyezamu amahoro.
Arsenal, yari imaze igihe idaheruka gutsindira kuri Anfield, yagiye isatirwa ariko ikihagararaho neza mu bwugarizi bwayo buyobowe na Gabriel Magalhães. Ku ruhande rwa Liverpool, abafana bari bategereje ikintu cyihariye cyashoboraga guhindura umukino.
Icyo ntu cyaje ku munota wa 83, ubwo Dominik Szoboszlai yahabwaga kufura (coup-franc) ku ntera ndende ya metero 32. Uyu mukinnyi ukomoka muri Hongrie yateye ishoti rikomeye, umupira unyura hejuru y’urukuta rwa Arsenal, ujya mu gace ko hejuru k’izamu. Umuzamu David Raya ntiyigeze agira icyo akora, maze Anfield isandara mu byishimo.
Nyuma y’icyo gitego, Arsenal yashatse uko yishyura. Umukinnyi mushya Eberechi Eze yasabye penaliti nyuma yo kuvuga ko yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi akomeza umukino. Uburyo buke bwabonetse ntibwahindutsemo igitego, bituma Liverpool ibona intsinzi yayo ya gatatu yikurikiranye.
Uyu mukino wanasize amakipe yombi afite ibibazo by’imvune. William Saliba yasohotse mu minota ya mbere kubera ikibazo yagize, naho Ibrahima Konaté wa Liverpool asimburwa mu gice cya kabiri na we afite ikibazo cy’imvune.
Liverpool yahise igira amanota 9 mu mikino itatu, ikomeza kuyobora urutonde rwa Premier League. Arsenal yo isigaye ku manota 6, ikomeza gusabwa kongera imbaraga mu mikino iri imbere.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yagize ati: “Twakinnye umukino ukomeye cyane. Ntabwo byari byoroshye guhangana na Arsenal, ariko twagaragaje kwihangana n’ubushobozi bwo gufata amahirwe make twabonye.”
Ku ruhande rwa Arsenal, Mikel Arteta yemeye ko ikipe ye yagize intege nke mu minota ya nyuma yagize ati “Twari dufite umukino mu biganza ariko igitego cya kufura (coup-franc) cyaduciye intege.tuzikosora, kuko urugendo rwa shampiyona ruracyari rurerure.”




