Linda Yaccarino wari Umuyobozi Mukuru wa X y’umunyemari Elon Musk, yatangaje ko yeguye ku nshingano zo kuyobora uru rubuga rwahoze rwitwa Twitter, yari amazeho imyaka ibiri.
Mu itangazo yanyujije kuri X, Linda Yaccarino, yavuze ko yeguye nyuma y’imyaka ibiri y’ibikorwa by’akataraboneka, agaragaza ko yayoboye uru rubuga mu bihe bikomeye by’amavugurura.
Ati “Ubu kuri X ni ahantu buri wese ashobora gutangira ibitekerezo ashaka ndetse ni ho buri kintu kigezweho cyose mu Isi gitangirira. Nzakomeza kubashyigikira mu gihe mukomeje kugaragaza itandukaniro ku Isi.”
Nta mpamvu n’imwe Linda Yaccarino yatanze. Icyakora yeguye mu gihe porogaramu y’ubwenge buhangano ya X izwi nka Grok iri ku gitutu gikomeye, gishingiye ku mvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abayahudi no guha ishingiro Adolf Hitler n’Abanazi no kwibasira Idini ya Islam.
Yaccarino yagizwe Umuyobozi Mukuru wa X mu 2023, asimbuye Musk wari muri izo nshingano kuva yagura uru rubuga mu Ukwakira 2022, atanze miliyari 44$.
Yaccarino usanzwe ari inzobere mu bijyanye no kwamamaza yavuze ko X yateye imbere mu buryo bukomeye ndetse igeze mu bihe byiza byo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, harimo no gutangiza ikigo cya xAI.
Muri Werurwe 2023, xAI yaguze X binyuze mu migabane ifite agaciro ka miliyari 33$, bituma X iba kimwe mu bigo by’iki kigo cy’ubwenge buhangano cya Musk.




