• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Leta ya Tanzania yatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi ziri muri iki gihugu

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 7, 2026
in Amakuru
0
Leta ya Tanzania yatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi ziri muri iki gihugu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Leta ya Tanzaniya ikomeje gushyira mu bikorwa politiki igamije gusenya amacumbi y’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zitandukanye, igikorwa kigamije kubahatira gusubira mu gihugu cyabo, aho bahunze kuva mu 2015 bitewe n’umutekano muke.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, inzego z’umutekano zatangiye gusenya inzu ziri muri zone ya 17 mu Nkambi y’Impunzi ya Nduta. Ibi bikorwa byabanje gukorerwa mu midugudu iri ku nkengero z’iyo nkambi, mbere yo kwaguka bigera muri zone nyir’izina.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Amakuru aturuka mu mpunzi ziri aho avuga ko abari baramaze kwiyandikisha ku rutonde rw’abiteguye gusubira iwabo ari bo bemerewe gukuramo bimwe mu byabo, mu gihe abatarabikoze basenyewe inzu n’ibikoresho byose birimo.

Hari impunzi zivuga ko zabashije kurokora amahema n’imyambaro, ariko izindi zigahomberamo ibintu byose, bitewe n’uko zitari ziremewe kubivanamo.

Byongeye, bivugwa ko impunzi ziturutse mu zindi zone zabujijwe kwegera ahabereye ibi bikorwa, ndetse uwageragezaga gufata amafoto cyangwa amashusho yajyanwaga gufungwa.

Umutangabuhamya umwe yavuze ko telefoni nyinshi zafashwe, kandi ko abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso ndetse n’inkoni mu kwirukana abageragezaga kwegera aho hasenywaga.

Iyo mpunzi yakomeje ivuga ko umugabo witwa Octave ari we wavugwaga nk’uyoboye ibyo bikorwa.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Nduta zirahamagarira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga guhagurukira ikibazo cyazo, zivuga ko gutinda gutabara byazishyira mu kaga gakomeye.

Umwe muri bo yagize ati: “Turahamagarira UNHCR n’Umuryango Mpuzamahanga guhagarika guceceka. Dusubijwe mu Burundi muri ibi bihe, ubuzima bwacu buzaba buri mu kaga gakomeye.”

Si muri Nduta gusa iki gikorwa kiri kubera, kuko no mu Nkambi ya Nyarugusu amakuru avuga ko inzu zo muri zone ebyiri zamaze gusenywa, bikaba byerekana ko iyi gahunda ikomeje gushyirwa mu bikorwa.

Previous Post

Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye amakara yakoze impanuka ikomeye

Next Post

Nyamasheke: Uwari umujyanama w’ubuzima yagiye kwivuza ku muvuzi gakondo apfirayo

Next Post
Nyamasheke: Umusore yakubiswe n’abanyerondo arapfa

Nyamasheke: Uwari umujyanama w'ubuzima yagiye kwivuza ku muvuzi gakondo apfirayo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved