Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse serivisi za internet mu mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hashize iminsi mike ingabo za Leta zisubiye kuwugenzura.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama, ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo batangiye kugaruka muri Uvira, nyuma y’igihe kirenga ukwezi uwo mujyi wari umaze ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Nyuma yo kongera kwinjira muri Uvira, humvikanye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gusahura imitungo y’abaturage, kurasana kw’amasasu n’urugomo, aho cyane cyane abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bavugwaho kwibasirwa.
Perezida wa M23 akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Bertrand Bisimwa, yatangaje ko guhagarika internet muri Uvira bigamije guhisha ibikorwa bibi bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwategetse guhagarika imiyoboro yose y’itumanaho mu mujyi wa Uvira no mu nkengero zawo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru ajyanye n’ibikorwa by’ihohoterwa bivugwa muri ako gace.
Yagize ati: “Icyemezo cyo gukura internet muri Uvira ni uburyo bwo guhisha ibyaha bikomeje gukorerwa abaturage n’imitwe yitwaje intwaro yoherejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Kugeza ubu, Leta ya RDC ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku ihagarikwa rya internet muri Uvira, ndetse nta n’icyatangajwe gisobanura impamvu nyakuri y’icyo cyemezo.
Gusa amakuru atandukanye avuga ko iki cyemezo cyafashwe ku mabwiriza aturutse kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi.




