• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kinyinya: Umugore yishe umugabo we amuteye icyuma

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 30, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Umusore yateye icyuma umukunzi we bari bararanye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Murwanashyaka Emmanuel, wishwe n’umugore we Dushimimana Vestine, w’imyaka 24, amuteye icyuma mu ijosi ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2025.

Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma, aho bivugwa ko Dushimimana yashinjaga umugabo we kugira inshoreke, bikunze guturuka kubyo avuga ko umugabo we ahamagara abandi bagore kuri telefoni.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umwe mu baturanyi yagize ati:

“Twari duturanye n’uwo muryango, ariko twabonaga bagirana amakimbirane kenshi. Umugore yahoraga afuhira umugabo we amushinja kuvugana n’abandi bagore. Ku munsi byabereyeho, bari basangiye inzoga izwi nk’‘Icyuma’ n’abaturanyi babo. Nyuma batangiye kugirana amakimbirane, umugabo akubita umugore ingumi amukura iryinyo. Umugore yahise ajya mu cyumba, afata icyuma amusogota mu ijosi.”

Amakuru avuga ko uyu mugore yari amaze amezi abiri avuye mu bwahukaniro aje gusura umugabo we. Nyuma yo kumutera icyuma, yahise yiruka arahunga, ariko aza gufatwa na Polisi.

Undi muturanyi yagize ati: “Ni amahano kubona umugore atera umugabo icyuma inshuro ebyiri. Birababaje cyane, .”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi yahise igera ahabereye icyaha, ariko nyakwigendera yahise apfa.

CIP Gahonzire yagize ati:

“Polisi n’izindi nzego z’umutekano zahise zigera ahabereye icyaha. Twasanze umugabo yatewe icyuma n’umugore we. Ambulance yahageze, ariko isanga yapfuye. Uwo mugore yahise afatwa, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyazo z’aya makimbirane, ndetse asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe no kubana mu mahoro.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace basabye inzego z’ubuyobozi gufatira ingamba ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, bavuga ko ziri mu bitera ubusinzi n’urugomo mu miryango.

Cyane ko mu minsi mike ishize, humvikanye inkuru y’umugabo wishe umugore we amukubise ishoka, none n’uyu mugore nawe yishe umugabowe. Bakavuga ko Ibi byose bituruka ku businzi no kutabana neza mu ngo.”

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkomoko y’urupfu rw’uyu mugabo, mu gihe umugore akomeje gufungirwa kuri Polisi ya Kinyinya.

Previous Post

Mu Rwanda Ingo ibihumbi 50 zigiye kujya zitekesha gaz aho gukoresha amakara cyangwa inkwi

Next Post

Rwamagana: Umusore wakoraga akazi ko gususurutsa abantu mu kabari (DJ) yasanzwe mu nzu yapfuye

Next Post
Rwamagana: Umusore wakoraga akazi ko gususurutsa abantu mu kabari (DJ) yasanzwe mu nzu yapfuye

Rwamagana: Umusore wakoraga akazi ko gususurutsa abantu mu kabari (DJ) yasanzwe mu nzu yapfuye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved