• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kinshasa: Cholera ibamereye nabi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 5, 2025
in Amakuru
0
Kinshasa: Cholera ibamereye nabi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Indwara ya Cholera iterwa n’umwanda iri kwibasira benshi mu batuye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kibazo ni kimwe muri bibiri byaganiriweho by’umwihariko mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu turere tw’ubuzima 35 tugize intara ya Kinshasa, 25 ari two tumaze kubonekamo abarwayi ba Cholera.

Muyaya yasobanuye ko ikwirakwira ryihuse ry’iyi ndwara ryatewe n’imyuzure iherutse kwibasira uyu mujyi, ikimura ababarirwa mu bihumbi, ikangiza ibikorwaremezo by’isuku n’isukura, ikanduza n’amazi yo kunywa.

Ati “Ubushobozi bw’ibitaro byacu n’aho gushyingura buri kuba buke, kandi ibyago byo gukwirakwira kw’iki cyorezo, cyane cyane mu nkambi z’abavuye mu byabo biri kwiyongera. Bitewe n’iki kibazo gihangayikishije, Perezida wa Repubulika yasabye ko hahuzwa imbaraga ku rwego rw’igihugu.”

Perezida Tshisekedi yasabye ko abashinzwe ubuzima boherezwa bwangu mu bice byibasiwe cyane n’iki cyorezo, hakifashishwa ubuvuzi bwimukanwa, gusukura amazi yanduye hifashishijwe imiti cyane cyane ku masoko, amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, no gukwirakwiza amazi meza yo kunywa.

Previous Post

Uko Tshisekedi yahawe ubutegetsi mu manyanga Kenyatta na Ramaphosa bareba

Next Post

Umwuzure wibasiye Leta ya Texas umaze guhitana abantu 24 mu gihe abandi benshi baburiwe irengero

Next Post
Umwuzure wibasiye Leta ya Texas umaze guhitana abantu 24 mu gihe abandi benshi baburiwe irengero

Umwuzure wibasiye Leta ya Texas umaze guhitana abantu 24 mu gihe abandi benshi baburiwe irengero

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved