I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye igitero cy’ubujura gikomeye ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro binjira mu kigo cy’imari cya Rawbank giherereye mu gace ka la Place Victoire.
Iki gitero cyabaye ku wa Kane, tariki 16 Ukwakira 2025, hagati saa tatu n’igice na saa yine z’amanywa. Abajura, mbere yo kwinjira muri banki, barashe amasasu mu kirere mu rwego rwo gutera ubwoba, hanyuma bafata bugwate bamwe mu bakozi n’abakiliya bari bahari.
Polisi y’Igihugu cya Congo yihutiye kugera ku kibuga, maze habaho kurasana hagati y’aba bajura n’abashinzwe umutekano. Ibi byateje ubwoba abaturage bahakikije kubera urusaku rw’amasasu.
Umuyoboziwa Kalamu, Charly Luboya, yatangaje ko abantu bari bafashwe bugwate bashoboye gusohoka ku isaha ya saa tanu, ariko bamwe mu bajura bakaba bakiri mu nzu ya banki. Hari n’abantu batewe ubwoba cyangwa batawe muri yombi mu gihe cy’igitero. Ubu igikorwa cyo gukurikirana no gufata aba bajura kiracyakomeje.




