• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kimironko: Abagizi ba nabi bishe umusore bamusiga yambaye ubusa

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 14, 2025
in Amakuru
0
Kimironko: Abagizi ba nabi bishe umusore bamusiga yambaye ubusa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga, Umudugudu wa Rindiro, hagaragaye umurambo w’umusore wari wambaye ubusa, asigaranye akenda k’imbere gusa, ari muri makadamiya.

Amakuru aturuka ahabereye ibyabaye avuga ko nyakwigendera bikekwa ko yishwe hanyuma akajugunywa muri ayo makadamiya. Abaturage bavuga ko bishoboka ko bamuhotoye nijoro, kuko nta myenda n’inkweto yari yambaye.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umwe mu baturage yavuze ati:

“Nageze ahabereye ibyo saa saba za mu gitondo. Nabonye ari umusore w’imyaka nk’iyange, yicaye acuramye mu buryo butandukanye. Nta muntu wari umuzi muri aka gace, ariko yari afite ibikomere byinshi mu maso no ku mavi, bisa n’aho barwanye cyane. Nibwira ko bashakaga kumwambura, kuko yari asigaranye akenda k’imbere gusa, nta n’inkweto. Byagaragaraga ko bamukubise ibintu bikomeye.”

Undi muturage yongeyeho ati:

“Nari ku kazi ubwo ubuyobozi bwaduhamagaraga budusaba kuza kureba. Twamanutse tujyana n’umuzamu, duhageze dusanga koko umuntu yapfuye. Yari afite ibikomere mu gahanga, mu mbavu no mu kanwa. Byagaragaraga neza ko barwanye.”

Abaturage bavuga ko ubwo berekwaga umurambo, nta n’umwe wamumenye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’ayo makuru, avuga ko imyirondoro y’uwitabye Imana itaramenyekana, ariko iperereza rikomeje.

Yagize ati:

> “Polisi ifatanyije na RIB ndetse n’inzego z’ibanze zahise zijya ahabereye ibyabaye. Umurambo ni uw’umusore uri hagati y’imyaka 20 na 25, wari ufite ibikomere byinshi ku gice cyo hejuru cy’umubiri. Nta byangombwa yari afite, kandi abaturage baho bavuga ko batamuzi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe, imyirondoro ye, ndetse n’ababa babigizemo uruhare. Ibimenyetso bya gihanga byafashwe.”

Bamwe mu baturage bavuga ko mu masaha y’ijoro bumvise abantu barwana hafi aho, kandi mu gitondo bakabona umurambo. Basaba inzego z’umutekano ko iperereza ryakwibanda ku bazamu bararira inyubako ziri kubakwa muri ako gace, kuko hari inkweto zabonetse hafi y’aho umurambo wari uri, bikekwa ko zishobora kuba iz’uwo musore

Previous Post

Gasabo:Umukecuru yishwe atwitswe n’umuturanyi we

Next Post

Rubavu: Abaturage bazengerejwe n’ibisambo byiba insinga z’amashanyarazi

Next Post
Rubavu: Abaturage bazengerejwe n’ibisambo byiba insinga z’amashanyarazi

Rubavu: Abaturage bazengerejwe n'ibisambo byiba insinga z'amashanyarazi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved